Abagenzi bategera imodoka mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira kutabona ubwihero, cyane cyane abategera mu mujyi rwagati; n’aho buri bukaba bwarashaje ku buryo nta muntu wabasha ku bujyamo.
Mu mujyi wa Kigali ahategerwa imodoka rusange, hatari mu za Gare kubona ubwiherero rusange ni ikibazo cy’ingorabahizi ku bagenzi.
IGIHE twaganiriye n’abagenzi bategera imodoka mu mujyi rwagati, abashoferi hamwe n’abakomvwayeri binubira kutabona ubwiherero hafi yabo.
Aho abagenzi bategera imodoka zijya Gisozi, Kagugu, Kacyiru kuri ETO; Gikondo, Nyenyeri, Kimoronko, Remera, Kabeza na Kanombe aho bita kuri Statistique, tutirengagije n’abatega iza Kicukiro, bavuga ikibazo cy’ubwiherero rusange kibakomereye.
Ubwo twageraga kuri Statistique mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bamwe mu bagenzi badutangarije ko iyo ari nijoro biborohera ngo kuko ababishoboye bajya mu muferege cyangwa bakikinga ku tuzu bicaramo bategereje imodoka, ariko mu masaha y’amanywa ngo biba ari ikibazo gikomeye.
Umubyeyi witwa Byukusenge twasanze kuri Statistique yagize ati “Iyo ari nijoro ushaka ibyoroshye ureba aho wihengeka, ukabirangiza ariko iyo ari ku manywa biba ari ibibazo. Mu masaha ya nimugoroba ho uzi guhagarara ku murongo ushaka no kujya mu bwiherero?”
Abashoferi bo batangaje ko icyo kibazo kibakomere ngo kuko iyo baparitse ku murongo bategereje abagenzi bagashaka ubwiherero bibasaba kuzamuka bakajya mu mujyi cyangwa bakamanuka bakajya gutira mu ngo z’abaturage batuye hafi yo kuri APACOPE.
Uwitwa Sudi yagize ati ”Hari ubwiherero bwabaga hariya haruguru bwarangiritse ku buryo nta muntu wabasha ku bujyamo, iyo ubishatse nyine urahangayika. Iyo ubona utarapakira utega Moto ukajya ku isoko cyangwa kuri City Tower, cyangwa se ukajya kuri Rond Point.”
Ushinzwe imenyekenishabikorwa mu mujyi wa Kigali, Rangira Bruno yabwiye IGIHE ko aho abagenzi bategera imodoka kuri statistique hari ubwiherero rusange.
Rangira yagize ati ”Inyubako z’amagorofa mu mujyi wa Kigali zifite ubwiherero rusange, kandi n’amazu yegeranye n’aho abagenzi bategera imodoka afite ubwiherero ku buryo nta muntu ushobora kubura ubwiherero mu mujyi wa Kigali.”
Abagenzi bategera imodoka kuri statistique bati ”ubwiherero nta buhari.” Abashoferi n’abakomvwayeri bati "dutega moto tukajya gushaka ubwiherero, kuko ubwari buhari bwarangiritse hanameze ibyatsi.” Umujyi wa Kigali uti ”ubwiherero burahari." Umunyakuri yaba nde? Igikomeje kwigaragaza ni uko abakeneye ubwiherero bateze imodoka bakomeje kugira ikibazo gikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO