00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubungabunga amahoro kw’ingabo z’u Rwanda byemeza ko nta Munyarwanda wakwitwa impunzi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 June 2012 saa 02:04
Yasuwe :

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph, nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kaberebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena yari amaze kwakira abagize Inteko Ishinga Amategeko agashami gashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Zambia.
Umuvugizi w’Ingabo Brig. Gen Nzabamwita Joseph, yatangarije abanyamakuru ko ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abasirikare bakuru hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya (…)

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph, nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kaberebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena yari amaze kwakira abagize Inteko Ishinga Amategeko agashami gashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Zambia.

Umuvugizi w’Ingabo Brig. Gen Nzabamwita Joseph, yatangarije abanyamakuru ko ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abasirikare bakuru hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia, baganiriye ku ruhare rw’Ingabo mu kagarura umutekano n’iterambere ry’igihugu n’ibindi.

Nzabamwita yagizi ati:” Baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi n’ubufatanye, uruhare rw’ingabo mu kubungabunga amahoro ku Isi, banijeje ko bagiye kuburira impunzi bakababwira ko iwabo ari amahoro”.

Yakomeje avuga ko bemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kubungabunga amahoro ku Isi, akaba ari nta mpamvu Abanyarwanda bakwiye kwitwa impunzi.

Yagize ati:”Uruhare rw’ingabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano, byerekana ko nta Munyarwanda ukwiye kuba impunzi”.

Hon.Rev.Lt.General Shikapwasha Ronald, wari uyoboye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia Ishami ry’ umutekano, yavuze ko mu gihugu cyabo hari inkambi z’Abanyarwanda, kandi ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza. Yijeje ko bazaba abavugizi, bagashishikariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia gutaha.

Shikapwasha Yavuze ko bari baratangiye gufatanya n’umuryango w’abibumbye(UN) kureba uburyo impunzi zitaha, ariko ubu ngo bigiye koroha.

Hon.Rev.Lt.General Shikapwasha Ronald yanashimiye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu gufasha abaturage kubaka igihugu, ashima n’uburyo Umukuru w’Igihugu afasha abaturage .

Biteganyijwe ko icyemezo cyo gukura ubuhunzi ku Banyarwanda cyizatangira kubahirizwa guhera muri Kamena umwaka utaha 2013.

Foto:Chantal N.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages