Mu minsi mike imvura imaze itangiye kugwa usanga bamwe mu baturage bataritabira uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ugasanga ayo mazi asenyera abaturanyi babo, bigakurura umwuka mubi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17Nzeri mu Kagari ka Karugira , Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, abaturanyi babiri bashyamiranye mu Mudugudu wa Taba, bapfa amazi y’imvura, aho umwe yabwiraga undi ko amazi ava iwe amusenyera nundi nawe ati, amazi ava iwawe aransenyera.
Nyuma y’impaka ndende, hitabajwe abaturanyi ngo babakize, umwe muri abo baturanyi bapfaga amazi y’imvura yavaga iwe akinjira mu rugo rwa mugenzi we.
Aho amazi yaturukaga nyir’urugo yemeye ko nta cyobo kijyamo amazi y’imvura afite, ko icyo yari afite cyuzuye, akaba atarabona ubushobozi bwo gucukuza ikindi, ariko akaba ateganya gucukura ikindi imvura itaraba nyins.
Umuyobozi w’umudugudu wa Taba Gashirabake Faustin yatangarije IGIHE ko mu mudugudu abereye umuyobozi, ikibazo nk’iki kidakunze kuhagaragara, bitewe n’uko babashishikariza gucukura ibyobo byo gufata amazi y’imvura no kureka amazi mu gihe imvura iguye, babishishikariza abaturage mu gihe cy’umuganda rusange no mu zindi nama zitandukanye bajya bakora.



















TANGA IGITEKEREZO