00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudatanga amakuru ni imwe mu mbogamizi zo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 2 December 2012 saa 08:21
Yasuwe :

Ku wa 30 Ugushyingo 2012, mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge habereye amahugurwa yari agamije gusangira amakuru arebana n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango hagamijwe gukumira ibi bibazo mu muryango nyarwanda.
Muri izi nyigisho abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu kagari, mu murenge ndetse no ku karere bunguranye ibitekerezo kuri iyi ngingo banaganira ku buryo byakumirwa. Abari bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko umugore cyangwa umugabo bashobora guhohoterwa, ariko (…)

Ku wa 30 Ugushyingo 2012, mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge habereye amahugurwa yari agamije gusangira amakuru arebana n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango hagamijwe gukumira ibi bibazo mu muryango nyarwanda.

Muri izi nyigisho abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu kagari, mu murenge ndetse no ku karere bunguranye ibitekerezo kuri iyi ngingo banaganira ku buryo byakumirwa. Abari bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko umugore cyangwa umugabo bashobora guhohoterwa, ariko ngo mu kubikemura ni ngombwa ko hafatwa ingamba ku bufatanye n’inzego.

Umurerwa Marie ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Kamonyi, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro cyane kuko iyo imiryango ibanye nabi bigira ingaruka ku mibereho n’ubukungu by’igihugu. Mu izina ry’ubuyobozi yasabye abari bitabiriye amahugurwa buri gihe kujya batanga amakuru kuri ibyo bibazo by’ihohoterwa kugira bafashwe hakiri kare.

Dominique Niyibizi, umufashamyumvire waturutse muri RWAMREC, umuryango washinzwe n’abagabo biyemeje gufatanya n’abagore kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose bimakaza umuco w’ubwuzuzanye n’uburinganire mu kwimakaza umuco w’amahoro bubaka umuryango nyarwanda uzira amakimbirane, yibukije ko iyo umuntu adasobanukiwe uburenganzira bwe ari byo ntandaro yo kwicecekera agahishira ibyamubayeho; bityo ugasanga iki kibazo kibaye umuzigo kuri we.

Nyiratunga Ritha ushinzwe kubaka ubushobozi mu muryango RWAMREC, avuga ko aya mahugurwa aje akurikira andi yatanzwe muri aka Karere agamije gufasha abagabo guhindura imwe mu myumvire ituruka ku muco nyarwanda utarumvikanye neza bikabiba umuco w’ubusumbane ari wo abagabo bamwe na bamwe bashingiraho mu guhohotera abagore bagenzi babo.

Abitabiriye ibi biganiro bashimiye cyane umuryango RWAMREC, kubera ko wabafasha gusesengura ikibazo cy’ihohoterwa no kwigira hamwe uburyo cyakemurwa bitabaye ngombwa ko abantu mu muryango bagera aho kwicana. Iki gikorwa cya RWAMREC cyo gutanga amahugurwa ku ihohoterwa, giterwa inkunga na UNTF binyuze mu muryango “Sonke Gender Justice Network” ufite icyicaro muri Afrika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages