Abatuye akagali ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo, barashimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho nyuma y’imyaka 25 birimo imihanda ndetse no guharanira ko abatishoboye bose bahatuye barihirwa ubwisungane mu kwivuza.
Muri iki gikorwa cyo kwishimira ibyo FPR Inkotanyi imaze kugeraho muri aka kagali ndetse no mu Rwanda muri rusange, Depite Zeno Mutimura yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi waciye mu bihe bikomeye bityo bikaba ngo ari yo mpamvu ibyo abandi bita ko bikomeye FPR ifata iya mbere bigashakirwa ibisubizo mu gihe ngo abandi baba bumva ko bidashoboka.
Uwamiriya Claudette utuye umudugudu wa Kangondo ya mbere, yatangarije IGIHE ko we ibyo ashimira umuryano wa FPR Inkotanyi ari byinshi ku buryo ngo atabona impano yagenera uyu muryango.
Kugeza ubu ngo abatishoboye bagera kuri batanu barubakiwe, naho abagera ku 165 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.



















TANGA IGITEKEREZO