00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugana ishuri ntibyabujije umugabo kumuta

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 February 2013 saa 11:02
Yasuwe :

Nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we amubwira ko atize, Umwamahoro yiyemeje kujya mu ishuri, ahera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ageze mu wa mbere w’ayisumbuye umugabo ata urugo.
Uwamahoro Hasha, umubyeyi w’abana bane utuye mu kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka kicukiro, nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we amubwira ko atize, yiyemeje kujya mu ishuri, ahera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
N’ubwo yiyemeje gusubira mu ishuri, ngo ntibyabuzaga umugabo (…)

Nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we amubwira ko atize, Umwamahoro yiyemeje kujya mu ishuri, ahera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ageze mu wa mbere w’ayisumbuye umugabo ata urugo.

Uwamahoro Hasha, umubyeyi w’abana bane utuye mu kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka kicukiro, nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we amubwira ko atize, yiyemeje kujya mu ishuri, ahera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

N’ubwo yiyemeje gusubira mu ishuri, ngo ntibyabuzaga umugabo gukomeza kumutoteza no kumwima amafaranga yo guhaha, ndetse akanga ko ashaka umukozi wo gusigira abana.

Uwamahoro ngo ibyo byose yarabyihanganiye, abana bato akajya kubacumbikisha, abageze igihe cyo kwiga bakajyana.

Ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, umugabo yanze kumwishyurira amafaranga y’ishuri, ahitamo kumuta mu rugo arigendera, amutana abana.

Ubwo IGIHE yamusuraga, twasanze inzu yaramuguyeho, intoro zo mu Murenge wa Gikondo zirimo kuyimusanira.

Uwamahoro yagize ati ’’Umugabo yagiye tariki ya 15 Ugushyingo 2012, tutavuganye nabi, yagiye ku kazi ntegereza ko agaruka ndaheba.”

Umugabo we ngo ukora akazi k’ubukanishi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagereje kumwegera, aho inzu babagamo isenyewe n’ibiza, uvuga ko nta bushobozi afite, ariko kugeza magingo aya ntaragaruka mu rugo.

Mu rwego rwo gufasha Uwamahoro kubona aho aba, Urubyiruko rw’intore ziri ku rugerero rwamwubakiye inzu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages