00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugeza iteganyagiye ku bagenerwabikorwa biracyafite imbogamizi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 27 February 2013 saa 08:27
Yasuwe :

Nyuma y’aho bamwe mu bahabwa serivisi z’iteganyagihe usanga bavuga ko ibyo bizezwa akenshi atari byo biba, ibyo bitavugwaho rumwe n’abashinzwe serivisi ishinzwe iteganyagihe mu Rwanda, kuko bavuga ko ibyo batangariza abagenerwabikorwa usanga ari byo ahubwo bo ngo ntibabikurikize ariko bagifite imbogamizi ko amasaha bakora akiri make.
Ubwo abakozi ba Meteo Rwanda bahuraga n’abafite aho bahuriye n’imihindagurikire y’ikirere ku wa 26 Gashyantare i Kigali, mu rwego rwo kureba icyakorwa ngo (…)

Nyuma y’aho bamwe mu bahabwa serivisi z’iteganyagihe usanga bavuga ko ibyo bizezwa akenshi atari byo biba, ibyo bitavugwaho rumwe n’abashinzwe serivisi ishinzwe iteganyagihe mu Rwanda, kuko bavuga ko ibyo batangariza abagenerwabikorwa usanga ari byo ahubwo bo ngo ntibabikurikize ariko bagifite imbogamizi ko amasaha bakora akiri make.

Ubwo abakozi ba Meteo Rwanda bahuraga n’abafite aho bahuriye n’imihindagurikire y’ikirere ku wa 26 Gashyantare i Kigali, mu rwego rwo kureba icyakorwa ngo serivisi batanga zinogere abagenerwabikorwa no kureba aho imbogamizi ziri zigashakirwa igisubizo, John Ntaganda Semafara Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe avuga ko iyi serivisi igifite ikibazo cy’uko usanga ikora iteganyagiye ry’amasaha 24 kandi nyamara bakora gusa amasaha 12 gusa.

Ntaganda ariko avuga ko kugeza ubu hagiye gukwirakwiza serivisi hirya no hino mu gihugu, ku buryo ngo ihinduka rizajya riba ku munota n’isaha bigomba kujya bihita bimenyekana.

Ku birebana n’abavuga ko iyi serivisi itanga ubutumwa ariko rimwe na rimwe ugasanga butizewe, yagize ati “Serivisi zacu zitanga amakuru yuzuye, ahubwo abo tuyaha akenshi usanga batayubahiriza, ubu tugiye kujya dukoresha ubutumwa bugufi kuri telefoni ku buryo buri mu nyarwanda wese azajya ayabona yuzuye kandi byoroshye uretse ko n’ubundi dusanzwe tubikora ku maradiyo atandukanye.”

Kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi, ubuyobozi bw’iteganyagihe buvuga ko mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza ariko ngo igashobora kuzagabanuka. Ahandi ho ngo imvura izagwa nk’ibisanzwe ariko nyuma iziyongera.

Ubuyobozi mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba kongeraho Gisagara, Nyanza, Ruhango, Huye na Nyaruguru bo bakaba basabwa kwegera ubuyobozi bw’iyi serivisi bityo bakaba babwirwa uko bakwifata muri aya mezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages