Kuri uyu wa Gatatu Perezida Paul Kagame yasabye abatuye isi kwitabira no gukorera ubuvugizi iringaniza ry’imbyaro, aho kugeza ubu miliyoni zigera ku 120 z’abakobwa n’abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere batabasha kugerwaho na mba n’uburyo bwo kuringaniza urubyaro.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ku kuboneza urubyaro yabereye I London mu Bwongereza yitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye ndetse na bamwe mu bakunze kugira uruhare bikorwa byo gukangurira abatuye isi kuringaniza imbyaro, iyi nama ikaba yarabaye ubwo isi yarimo yisiza umunsi w’abayituye.
Iyi nama yateguwe na guverinoma y’u Bwongereza ku bufatanye na Bill & Melinda Gates Foundation, yari igamije gushishikariza abanyepolitiki n’abashoramari ku gushyira imbaraga mu bikorwa bizakomeza gutuma birushaho korohera buri wese kugera ku buryo bwo kuranginiza urubyaro.
“Ibi bifite aho bihuriye no kuba hari abagore ibihumbi amagana ku isi batahawe ubushobozi bwo kumenya uko imiryango yabo ikwiye kungana mu buryo bukwiye,” Uko ni Perezida Kagame yabitangaje ubwo yarasaga ku ntego z’iyi nama.
Yavuze ko mu gihe hasigate imyaka itatu gusa kugira ngo intego zose z’ikinyagihumbi zibe zabashije kurweho – cyane intego ya 4 n’iya 5 zigamije kongera ubuzima bwiza ku mubyeyi n’umwana – hari byinshi bikenewe gukorwa, bityo akangurira abitabiriye iyo nama kongera imbaraga mu kurasa kuri izo ntego kuko “kuringanganiza urubyaro ari inshingano ya buri wese.”
“Iyi ni inshingano imiryango na Leta bitabasha kwirengagiza cyangwa biyiharire abandi. Muri uru rwego, biracyenewe ko habaho ubufatanye bukomeye mu gushaka uburyo buteye imbere mu guhangana n’iki kibazo.” Aha Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rufitanye ubufatanye nk’ubu na guverinoma y’u Bwongereza biciye muri DFID na Nike Foundation, aho yagarutse kuri gahunda z’Umushinga Girl Hub zigamije guha inyigisho abana b’abakobwa mbere y’uko bagera mu bwangavu, inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere. Ati: “Bibaha ubumenyi buhagije butuma bamenya kuba bahitamo neza uko barushaho gukura.”
Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Jakaya Mrisho Kikwete, ndetse n’umufasha wa Perezida wa Burkina Faso Chantal Compaore.
Mu Rwanda ikoreshwa ry’uburyo bwo kuringaniza imbyaro ryikubye inshuro icumi mu myaka iri munsi y’icumi, aho mu mwaka w’2000 ryari kuri 4% by’abagore bafite abagabo, rigera kuri 45% mu mwaka wa 2010, nk’uko byagaragajwe mu ibarura ryakozwe icyo gihe.
Uretse kuba abitabiriye iy’I nama hari ibyo bagaragaje ko biyemeje gukora mu bijyanye no kuboneza urubyaro, hakusanyijwe n’inkunga y’amafaranga yo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.



















TANGA IGITEKEREZO