Perezida w’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ishami ry’u Rwanda (A.P.N.A.C) «African Parliamentarians network against Corruption’’ Senateri Mukasine Marie Claire, asanga abagize inteko bafite umuhamagaro wo gufatanya n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya ruswa kuko ngo ari bimwe mu bimunga ubukungu bw’igihugu.
Ibyo bikubiye mu butumwa Senateri Mukasine yavugiye mu nteko ishinga amategeko kuya 5 Ukwakira 2012 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko rusange ya APNAC, aho abanyamuryango bagejejweho raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2011- 2012, ibitegenyijwe mu mwaka wa 2012- 2013, kwemeza Raporo y’inteko rusange iherutse, kungurana ibitekerezo ku itegurwa ry’inama yo ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’iburasirazuba ku kurwanya ruswa n’ibindi.
Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite Hon Kankera Marie Josée mu ijambo rye yibukije abanyamuryango b’ihuriro APNAC ko ruswa ari icyorezo nk’abahagarariye rubanda bakwiye guhaguruka gukumira no kurwanya, nubwo ngo utubazo tutabura. Yavuze ko ruswa ari bimwe mu bibazo bidindiza imibanire y’abatuye isi, n’amahame y’imiyoborere myiza mu bihugu bigize Akarere n’ahandi henshi ku isi. Ati « igikwiriye kumenyekana kurushaho ni uko dukwiriye gufata ingamba nshya zikomeye, cyane ko ruswa muri iki gihe, nayo uburyo itangwamo byahinduye isura, ibyo nitubigeraho, bizakemura ibibazo byinshi bishingiye ku karengane abaturage bakorerwa, dore ko ruswa ituma utanga ikiguzi ku burenganzira bwawe, bityo uwari ubugenewe akaburiramo’’.
Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro APNAC, depite Bwiza Kony yamurikiye abanyamuryango raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2011-2012, avuga ko ibyakozwe n’ihuriro byose byashingiye ku nkingi za gahunda y’ibikorwa by’igihe kirekire. Yatanze ingero z’ibyakozwe birimo kongerera ubushobozi ihuriro, n’inzego zitandukanye, gahunda zo gukumira ruswa, kubaka ubufatanye n’izindi nzego, nubwo ngo ihuriro ryahuye n’ingorane zirimo kuba ntamufatanyabikorwa uhoraho bafite, bityo bigatuma batabasha gushyira mu bikorwa ibikorwa byose bari bateganyije.
Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga amategeko mu bihugu bya Afurika baharanira kurwanya ruswa, ryashinzweho tariki ya 10 Mutarama 2005, rikaba mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rigizwe n’abanyamuryango basaga mirongo irindwi.
Imvaho Nshya
























TANGA IGITEKEREZO