00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutagira ingwate ni impamvu y’ingutu ituma urubyiruko rutagana amabanki

Yanditswe na

MWIZERWA Gilbert

Kuya 26 April 2012 saa 09:20
Yasuwe :

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 25 mata 2012, mu nzu ndangamuco na siporo y’i Muhanga, hatangiye amahugurwa y’iminsi 5 y’urubyiruko ruyobora amakoperative y’urubyiruko akorera mu Karere ka Muhanga rugera ku ijana, agamije kuruhugura ku kwihangira imirimo no gutegura imishinga, uru rubyiruko ariko susanga kugana amabanki bikigoye kubera kutagira ingwate
Mu kiganiro na IGIHE, bwana Denys Ndagijimana umufashamyumvire wa Minisiteri y’Urubyiruko yadutangarije ko aya mahugurwa (…)

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 25 mata 2012, mu nzu ndangamuco na siporo y’i Muhanga, hatangiye amahugurwa y’iminsi 5 y’urubyiruko ruyobora amakoperative y’urubyiruko akorera mu Karere ka Muhanga rugera ku ijana, agamije kuruhugura ku kwihangira imirimo no gutegura imishinga, uru rubyiruko ariko susanga kugana amabanki bikigoye kubera kutagira ingwate

Mu kiganiro na IGIHE, bwana Denys Ndagijimana umufashamyumvire wa Minisiteri y’Urubyiruko yadutangarije ko aya mahugurwa azibanda ku bintu 2, bibumbiye muri gahunda y’ibikorwa byo kwihangira imirimo ndetse no kuvana amaboko mu mifuka bakareba aho Isi igeze ku ntumbero yo gukoresha ubwenge bwabo bagatekereza icyo bakora kandi cyabateza imbere, kandi aho bahura n’imbogamizi bakagisha inama ababarusha ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Ibi kandi bishimangirwa na Gashugi Innocent umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe urubyiruko watangaje ko bafitiye icyizere urubyiruko mu gutangira imishinga izabateza imbere aho bizaba ngombwa Leta ikazabatera inkunga cyane ko ku ngengo y’imari y’Akarere ka Muhanga hari miliyoni zigera kuri 14 azafasha ibikorwa n’imishinga y’urubyiruko, ku bazatinyuka kwegera amabanki bakaka inguzanyo.

Umwe mu bakurikiye aya mahugurwa Olivier Rwigamba avuga ko urubyiruko rw’i Muhanga rutakifata nka babandi uzabona gusa mu mikino, mu myidagaduro. Ati: “Ubu turangwa n’ibikorwa kandi bishingiye ku kuzamurana binyuze mu makoperative kuko turangwa n’ibikorwa!”

Uru rubyiruko kandi ruvugako kuri ubu ruhura n’ibibazo byo kutamenya amakuru ku mishinga igamije itarambere kugirango babashe kwikorera imishinga yahabwa inguzanyo n’amabanki,ibi ngo bikajyana no kutagira ingwate bityo nicyo gituma hari benshi bugarijwe no kutagira umurimo, ariko bakaba bizeye gukurikirana aya mahugurwa bakayashyira mu bikorwa, ndetse n’abayobozi bakareba niba ababitangiye bagenda batera imbere haba hari ahagaragara ibibazo bigakemurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .