Ubumenyi budahagije mu gukorera ubuvugizi abo bahagarariye mu makoperative y’abikorera mu buhinzi n’ubworozi ni imwe mu mbogamizi ku iterambere ryabo ndetse n’igihugu.
Kuba bamwe mu bahagarariye amakoperative y’abikorera atandukanye mu buhinzi n’ubworozi akorera mu gihugu, badafite ubumenyi buhagije ku buryo bakorera ubuvugizi abo bayobora ku bibazo bitandukanye bahura nabyo mu bikorwa byabo by’iterambere, ni kimwe mu bidindiza iterambere ryabo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi ummwe yari agenewe abahagarariye amakoperative y’abikorera mu by’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, amahugurwa yateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda hagamijwe kongerera ubushobozi abahagarariye ayo makoperative.
Manzi Antoine Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi, itumanaho no guhuza abakozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, atangiza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Mata 2013, yatangaje ko bayateguye nyuma y’aho bamaze kubona ko hari abahagarariye amakoperative baba badafite ubumenyi buhagije mu buryo bakorera ubuvugizi abo bahagarariye ku bibazo bitandukanye bahura nabyo.
Yagize ati « Uyu ni umwanya wo kubyaza umusaruro ubuvugizi, abikorera duhanahana amakuru tukubaka ubushobozi bwo gukorera ubuvugizi abo duhagarariye. Ni inshingano ya buri wese yaba uhagarariye koperative cyangwa umunyamuryango wayo ariko by’umwihariko abayahagarariye kugirango hakemurwe ibibazo bahura nabyo, umusaruro w’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi wiyongere».
Nzabarinda Isac umwe mu bari bitabiriye ayo mahugurwa,akaba n’umuyobozi w’ urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda (FECOPORWA), yatangajeko aya mahugurwa agiye gutuma batsaza ubwenge mu gukorera ubuvugizi abo bahagariye.
Yagize ati « Tumaze kumenya uburyo umuntu yakora ubuvugizi aho umuntu ashobora gukoresha amategeko abigenga, gukora ubushakashatsi, gukora inyandiko mvugo isobanura ikibazo ndetse no gutanga raporo ku nzego zidukuriye no ku banyamuryango duhagarariye.
Aya mahugurwa yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abahagarariye amakopertive bagera kuri 60 baturutse mu makoperative agera 15 y’abikorera mu buhinzi n’ubworozi yo hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO