Ubusanzwe gahunda yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byaberaga kuri Sitade Amahoro i Remera, ku nshuro ya 19 bizabera ku rwego rw’umudugudu, hagamijwe ko bibera ahantu henshi kandi igikorwa kikitabirwa na benshi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’inama mu biro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare, kiza gikurikira inama y’abaminisitiri, cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo kamere Kamanzi Stanislas na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, byatangajwe ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri uyu mwaka bizaba bitandukanye gato n’uburyo bwari busanzwe.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais atangaza ko bizatangizwa mu gitongo ku wa 7 Mata, aho Perezida wa Repubulika azunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashyira indabo ku mva kandi acane n’urumuri rw’icyizere.
Abanyarwanda bose bakazakurikirana ijambo Perezida wa Repubulika azaba yateguye kuri uwo munsi, hanyuma bikomereze mu midugudu abantu batuyemo.
Ku mugoroba hazaba urugendo rwo kugana kuri Sitade Amahoro azatangirizwa umugoroba wo kwibuka. Minisitiri Mitali agira ati “aho imidugudu yegereye inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside, bategura gahunda yo kujya kunamira izo nzirakarengane zihashyinguye.”
Ku birebana na za Ambasade, Minisitiri Mitali yatangaje ko igikorwa kizakorwa uko bisanzwe.
Indi mpinduka yatangajwe ni uko hazajya hakoreshwa ibara risa n’ivu bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda ariko bidakuraho andi mabara asanzwe akoreshwa, Abanyarwanda bakazagenda babyinjiramo buhoro buhoro kuko ari ryo rijyanye n’umuco.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu, atangaza ko kwibukira mu midugudu n’ubundi byari bisanzwe ariko ubu bikazakorwa ku buryo abantu benshi bahurira hamwe. Asaba abazatanga ibiganiro kubihuza n’aho abaturage babihabwa bazaba bari, kandi bikazatangwa n’abantu bashoboye abaturage na bo bagahabwa urubuga rwo giutanga ibitekerezo.
Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira.” Abanyarwanda bakaba bongera gusabwa ko mu cyumweru cyo kwibika gitangira ku wa 7 kigasozwa kuwa 13 Mata, nta bikorwa byo kwishimisha, nta myidagaduro, akazi gasanzwe kakazajyana n’ibiganiro bizatangwa nyuma ya saa sita.



















TANGA IGITEKEREZO