Bagenzi Ascier w’imyaka 62, ni umusaza utabasha kugenda kubera ubumuga. Atuye mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, akaba avuga ko kuba umuntu abana n’ubumuga bidasobanuye ko yajya ku muhanda gusabiriza nk’uko hari abajya babikora.
Bagenzi ukora mu ngemwe z’ibiti ziri muri uyu murenge, avuga ko mu gitondo bamuzana bakamugeza mu ngemwe akicara akabibagarira akabifumbira, agahembwa amafaranga 2000 ku munsi.
Iyi mirimo yatumye yigurira ikibanza, inka kandi agatangira n’umuryango we w’abana batandatu amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Usibye utubazo tumwe na tumwe akemura mu rugo rwe, Bagenzi avuga ko ku mafaranga ahembwa hari ayo yizigamira muri koperative Umurenge SACCO.
Ashingiye kuri ibi byose rero, avuga ko kuba umuntu abana n’ubumuga bidasobanuye ko yajya ku muhanda ngo asabirize. Ati “Imirimo yo gukora irahari, gusa icyo umuntu agomba kwibandaho ni ugutekereza neza. Iyo umuntu atekereje kujya ku muhanda aba atekereje nk’abaswa.”
Uyu murima w’ingemwe ukorwamo n’abantu babana n’ubumuga butandukanye barimo n’abatabona. Umwe muri bo witwa Nzana Bazambanza, avuga ko na we yigeze kuba asabiriza ariko ngo yabonye nta cyo bimumariye ahitamo gushaka akazi aza gukora aha.
Ubu ngo hari byinshi yagezeho atari yaragezeho mbere, akaba avuga ko nubwo ubumuga akenshi buba inzitizi ku babufite ariko buri muntu ubufite yagerageza gushaka ikintu akora kijyanye n’ubushobozi bwe kuko ngo umurimo utuma umuntu yigira aho gutegereza ibyo ahabwa n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO