00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitonda yakoze urugomero rw’amashanyarazi, ubu 600 bashobora gucana

Yanditswe na

Dushimiyimana Oliver

Kuya 3 June 2012 saa 09:14
Yasuwe :

Mu gace kamwe ko mu giturage cya Ngororero, aho ni mu Kagari ka Torero, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero uwitwa Kwitonda Dermon afatanyije n’abaturanyi be yakoze urugomero rw’amashanyarazi rufite ubushobozi bwo kuba bwacanira abaturage bagera kuri 800.
Aba baturage baho baragira bati: « Ntitwigeze tunabigira mu nzozi, ariko ubu bivuye mu mbaraga zacu turacana umuriro w’amashanyarazi ». Ibi babivuze ubwo bamurikaga ku mugaragaro urugomero biyubakiye. Kugeza ubu abaturage basaga (…)

Mu gace kamwe ko mu giturage cya Ngororero, aho ni mu Kagari ka Torero, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero uwitwa Kwitonda Dermon afatanyije n’abaturanyi be yakoze urugomero rw’amashanyarazi rufite ubushobozi bwo kuba bwacanira abaturage bagera kuri 800.

Aba baturage baho baragira bati: « Ntitwigeze tunabigira mu nzozi, ariko ubu bivuye mu mbaraga zacu turacana umuriro w’amashanyarazi ». Ibi babivuze ubwo bamurikaga ku mugaragaro urugomero biyubakiye. Kugeza ubu abaturage basaga makumyabiri (20) barigucanirwa n’uru rugomero bikoreye bo ubwabo nta yindi nkunga.

Igitekerezo cyabo cyo kwikorera umuriro w’amashanyarazi, cyaturutse ku muntu umwe witwa Kwitonda Dermon, akaba ari nawe ubu ubahagarariye muri iki gikorwa.

Uyu Kwitonda ufite imyaka 26 y’amavuko, ngo nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye yabashishikarizaga kwihangira imirimo ndetse no guteza igihugu imbere, ngo yarigeze no kujya mu nama y’imihigo y’Akarere ka Ngororero aho yumvise bahiga kugera ku iterambere ritandukanye yafashe ingamba y’uko nawe agiye kugira icyo yakora kugira ngo yiteze imbere, ataretse n’abaturage baho atuye.

Kubwibyo rero Kwitonda yafashe umwanzuro wo kubyaza umugezi yari aturanye nawo (uwo mugezi witwa Nyiramuhondi) urugomero rw’amashanyarazi.

Nyuma yo kubyigaho ndetse no gusaba inama zitandukanye kubabihugukiwe mo kandi bamubanjirije muri uyu mushinga nka Anastase Tabaro (uzwiho kuba ariwe Munyarwanda wabashije kugerageza gukora indege, ubu akaba afite n’umuriro mugace atuyemo yikoreye), Kwitonda yaje kubigeza no kubaturage barabyitabira kandi babyumva vuba.

Aba baturage batangiye bakora nk’ishyirahamwe, ariko ubu bamaze kuba Koperative yitwa ‘Abibumbiye Hamwe’ igizwe n’abanyamuryango 118.

Buri munyamurynago asabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri n’amafaranga magana atandatu (20,600frw). Iyo amaze guhabwa umuriro acana ukwezi kose ntacyo yishyura, ariko nyuma y’ukwezi buri munyamuryango wese ucana akaba aba agomba gutanga umusanzu ungana n’amafaranga 1,000 ajya mu isanduku akazajya abafasha gukemura utubazo dutandukanye k’umushinga wabo.

Uru rugomero kugeza ubu ruhagaze ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni umunani n’igice; ubu rufite ubushobozi bwo gucanira abantu bari hagati ya 400 na 600 rukaba rutanga Kirowati 14, ariko abamaze gucanirwa ni 20 abasigaye nabo bakaba bazaba bafite umuriro bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Umunsi mukuru wo gutaha uru rugomero wabaye ku wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2012, witabirwa n’abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Ngororero, Umukuru w’Ingabo mu Karere ka Ngororero, Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu karere ka Ngororero, abahagarariye Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’abandi.

Uyu munsi waratangijwe n’umuganda rusange w’aba bayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage b’Akagari ka Torero, ukurikirwa no kwizihiza ibirori byo gutaha uru rugomero byasojwe n’ubusabane.

Abagiye bafata amagambo bose icyo bahurijeho ni ugushimira cyane aba baturage bakoze igikorwa cyiza ndetse gikwiye kuba bandebereho kubaturage bose. Bagiye kandi bakangurira aba baturage gukomereza aho ntibacike intege, ahubwo bakarushaho kugera no kubindi byinshi.

Tuganira n’uwazanye iki gitekerezo Kwitonda Dermon, yatangarije IGIHE ko byose byagenze neza, akaba anishimiye kuba yarabashije kwese umuhigo we yihaye.

Kwitonda yagize ati : « Haracyari byinshi bikingora, ubu igisigaye cy’ingutu, ni ukubona ubushobozi buhagije kugirango dukoreshe ibikoresho bifite uburambe, urabonako nk’insinga dufite nta burambe, ndetse n’amapoto turi gukoresha ibiti bidafatika, imiyoboro y’amazi nayo ntiyubakiye imvura iraza ikabisenya, kuburyo ubona ko ahanini tugifite imbogamizi zikomeye ! »

Kwitonda Dermon
Bamwe mu bari baje gutaha urugomero
Iyi ni inzu irimo imashini z'urugomero

Foto:Dushimiyimana O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages