00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ntijya ibeshya umuturage - Gen Kabarebe

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 1 February 2013 saa 08:00
Yasuwe :

"Leta ntijya ibeshya umuturage ahubwo ihora iharanira icyamuteza imbere. Ni nk’umubyeyi, kandi umubyeyi ntabeshya umwana." Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe James kuri uyu wa 31 Mutarama 2013, ubwo hamurikwaga ibyakozwe n’umutwe w’ingabo z’inkeragutabara ku bufatanye na Minisiteri y’umutungo kamere; muri ibyo bikorwa hakaba harimo inzu 42 zubatswe mu Murenge wa Kanama.
Izi nzu zahawe abimuwe ku nkengero z’umugezi wa Sebeya mu rwego rwo kurengera ibidukikije hubakwa (…)

"Leta ntijya ibeshya umuturage ahubwo ihora iharanira icyamuteza imbere. Ni nk’umubyeyi, kandi umubyeyi ntabeshya umwana." Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe James kuri uyu wa 31 Mutarama 2013, ubwo hamurikwaga ibyakozwe n’umutwe w’ingabo z’inkeragutabara ku bufatanye na Minisiteri y’umutungo kamere; muri ibyo bikorwa hakaba harimo inzu 42 zubatswe mu Murenge wa Kanama.

Minisitiri Kabarebe na Minisitiri Kamanzi bafungura ku mugaragaro inzu zubakiwe abaturage

Izi nzu zahawe abimuwe ku nkengero z’umugezi wa Sebeya mu rwego rwo kurengera ibidukikije hubakwa urukuta rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago, aho amazi yagendaga agabanuka muri icyo kiyaga.

Aha barasura abakozwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Inkuta zitangira amazi ava mu birunga zubatswe mu murenge wa Kinigi aho amazi yamanukaga agasenyera abaturage, igishanga kikaba cyarakamijwemo amazi mu murenge wa Busogo ubu abaturage bakaba barabonye ubutaka bwo guhinga. Ibi bikorwa byose ni byo byamuritswe kuri uyu musi.

Aha barareba ibikorwa bitandukanye byakozwe n'inkeragutabara na Minisiteri y'umutungo kamere

Minisitiri Kabarebe yibukije abaturage ko bagomba guha agaciro ibi bikorwa bakabifata nk’ibyabo barushaho kubibungabunga, yongeraho ko ibyo ubuyobozi bubatekerereza ari ibigamije kubateza imbere. Ati “Ibi byose tubikora kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kugenda neza.”

Abayobozi baganira n'abatujwe neza

Minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yasabye abaturage kurushaho kurwanya isuri kuko ari yo nyirabayazana w’izi ngaruka zose z’umwuzure.

Zimwe mu nzu zubakiwe abaturage

Ibi bikorwa bikorwa binyuranye byakozwe n’inkeragutabara ku bufatanye na Minisiteri y’Umutungo kamere, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages