Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje akababaro atewe n’ihohoterwa rikomeje kwibasira Abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ifatwa n’iyicarubozo ryakorewe Abanyarwanda bane mu kigo cya Gisirikare cya Katindo mu Burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Iki ni igikorwa ndengakamere – dufite gihamya y’uko umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo yitabye Imana, Twasabye Guverinoma ya Congo Kinshasa gukora uko ishoboye ihohoterwa ry’Abanyarwanda rigahagarara mu maguru mashya.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwagejeje iki kibazo ku itsinda ry’igenzura rihuriweho n’ibihugu byombi, rusaba ko rwagikurikirana mu maguru mashya.
Ikibazo cy’ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Congo gikomeje gufata indi ntera kuko ibi bibaye bikurikirana n’ibyabaye tariki ya 20 Kamena 2012, ubwo ku mupaka wa Grande Barière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hageraga Abanyarwanda 11 bari barashimutiwe muri Congo.
Aba 11 bazanywe mu Rwanda baturutse muri Repubulika iharanira Demokasi ya congo aho bari barashimuswe n’abasirikari ba congo nk’uko babitangazaga, bakaba kandi barashinjwaga kuba mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Twagirimana Faustin umwe mu bari barashimuswe yavuze ko bafashwe bagiye i Goma bafatwa n’abasirikari babajyana ahitwa kuri T2, aha hakaba hamenyerewe kuba ariho ba maneko ba Congo bakorera mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Agira ati : "Twarakubiswe tugirirwa nabi ngo turi Abanyarwanda bakorana n’ingabo za Bosco Ntaganda”.


















TANGA IGITEKEREZO