Nyuma y’imyaka 12 afite imisatsi miremire izwi nka Dread Locks cyangwa ibisage, umushyushyarugamba Lion Imanzi yafashe icyemezo cyo kuyogosha kubera impamvu ze bwite.
Manzi, Ni ubwa kabiri akuyeho imisatsi ariko bitewe n’uko nta muntu uzi icyo Imana iba yaramuteguriye imbere, ngo ashobora kongera kuzisubizaho.
“Umuntu iyo agiye gushyiraho dreads ni igitekerezo yigirira ku giti cye, no kuzikuraho numva bireba njyewe gusa”. Ibi byatangajwe na Lion Manzi ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma y’uko bamwe batangazaga ibitandukanye kuri iri kurwaho ry’izi dreads.
Yakomeje ashimangira ko abamuzi n’abakunzi be bakwiriye gukundira umuntu ibikorwa, kandi ko ibikorwa basanzwe bamuziho nti biteze kuzahinduka.
Ibisage bya René Habamenshi byavugishije benshi amangambure bamwe bagiye bavuga byinshi ndetse n’abandi bahwihwisa y’uko yogoshwe na Polisi.
Ku rukuta rwe rwa Facebook, Lion Manzi yanditse ati:”Ndabona abantu benshi bababajwe nuko nogoshe amaderedi bakaba bibaza icyabinteye igisobanuro nabaha gikubiye mu ijambo rimwe kandi ryoroshye uruhara”.
Muri iyo nyandiko kandi, Lion Manzi akomeza avuga ko nta muntu n’umwe wakundaga amaderedi ye kumurusha ahubwo yasabye by’umwihariko inshuti ze kwihanganakuko iby’umubiri bitandukanye cyane n’ibyo abahishiye ku mutima.
Rasta Lion Manzi usanzwe akora kuri Radio Contact, n’umuhanzi wibanda hanini ku njyana ya Reggae akaba n’umushyusharugamba w’icyamamare.
Gaston Rwaka



















TANGA IGITEKEREZO