00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni iramagana imibare Congo itanga ku Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 September 2012 saa 01:06
Yasuwe :

Umuryango w’abibumbye uhamya ko umubare w’abasirikare badasanzwe b’u Rwanda (Special Force) bari mu butumwa bwo kurwanya umutwe wa FDLR baherutse gutahuka nawo wari ubizi, ibyo bikaba bitandukanye n’ibyavuzwe n’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende wemeza ko ari abasirikare 100.
Ibi byahamijwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Martin Nesirky ku cyicaro cy’uwo muryango i New York. Yabinyomoje yemeza ko abasirikare badasanzwe b’Abanyarwanda bakoranaga n’ingabo za (…)

Umuryango w’abibumbye uhamya ko umubare w’abasirikare badasanzwe b’u Rwanda (Special Force) bari mu butumwa bwo kurwanya umutwe wa FDLR baherutse gutahuka nawo wari ubizi, ibyo bikaba bitandukanye n’ibyavuzwe n’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende wemeza ko ari abasirikare 100.

Ibi byahamijwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Martin Nesirky ku cyicaro cy’uwo muryango i New York. Yabinyomoje yemeza ko abasirikare badasanzwe b’Abanyarwanda bakoranaga n’ingabo za Congo, kandi bikaba byari bizwi. Yavuze ko Loni yanabimenyeshejwe na MONUSCO. Aba basirikare bakaba barakiriwe ku mupaka n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Kayonga Charles n’abayobozi b’ingabo za Congo.

Nyuma y’aho igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gishyiriye mu majwi u Rwanda binyujijwe muri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende uhamya ko abasirikare badasanzwe bakoranaga n’ingabo z’icyo gihugu ari 100 mu gihe bari 357, byamaganiwe kure na Loni. Ibi akaba yabitangaje n’ubukana bwinshi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ikindi Mende yatangaje ni uko ngo uretse abasirikare bari bazwi, abandi babaga muri M23 bitandukanye n’imibare yari ifitwe na MONUSCO kuko igaragaza neza umubare w’abasirikare badasanzwe b’u Rwanda wakoreraga muri Kongo mu rwego rwo kurwanya FDLR.

Izi mvugo rero zikaba zikomeje gukoreshwa n’abayobozi bamwe na bamwe bakomeye muri Kongo mu rwego rwo guhunga ibibazo bibugarije, ahubwo bakabigereka ku Rwanda ari nako babiba urwango ku bantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda rimwe na rimwe bagahohoterwa ku buryo bukabije. Amakuru aturuka muri icyo gihugu yanemejwe n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye aremeza ko uduce izo ngabo zavuyemo twigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 na FDLR.

Hejuru ku ifoto: Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Martin Nesirky

Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages