00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni ishimira u Rwanda abapolisi benshi b’abagore mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 16 December 2012 saa 02:30
Yasuwe :

Nyuma y’aho abapolisikazi 15 berekeje mu gihugu cya Ivory Coast mu butumwa bw’amahoro, Loni irashimira Leta y’u Rwanda uburyo kugeza ubu ariyo ifite abagore benshi babungabunga amahoro ku isi.
Ann-Marie Orler, ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Loni, yatangaje ko Umuryango Mpuzamahanga wari ufite intego guhera mu 2009 ko byibura waba ufite abagore bangana na 20% by’abapolisi bacunga umutekano ku isi kugeza mu mwaka wa 2014, bityo akavuga ko u Rwanda rufite intumbero nziza y’iki (…)

Nyuma y’aho abapolisikazi 15 berekeje mu gihugu cya Ivory Coast mu butumwa bw’amahoro, Loni irashimira Leta y’u Rwanda uburyo kugeza ubu ariyo ifite abagore benshi babungabunga amahoro ku isi.

Ann-Marie Orler, ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Loni, yatangaje ko Umuryango Mpuzamahanga wari ufite intego guhera mu 2009 ko byibura waba ufite abagore bangana na 20% by’abapolisi bacunga umutekano ku isi kugeza mu mwaka wa 2014, bityo akavuga ko u Rwanda rufite intumbero nziza y’iki cyerekezo.

Ann kandi yakomeje avuga ko yizeye neza ko n’ibindi bihugu bizakomeza kurebera ku Rwanda uko rukora, nabyo bikohereza abapolisi b’abagore mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Nyuma y’aho Ivory Coast iranzwe n’intambara nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2010, Loni ifiteyo abapolisi bakora ibikorwa byo gucunga umutekano, bagera kuri 484 harimo abagore 45 gusa, muri bo 15 baturuka mu Rwanda.

Kugeza ubu, Loni bigaragara ko abapolisi ifite mu butumwa ku isi bamaze kwiyongera cyane mu myaka 10 ishize, kuko ubu bavuye ku bihumbi bitandatu bagera ku bihumbi 17.

Polisi y’u Rwanda yerekana ko ifite abapolisi 490 bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, abagera ku 150 bakaba abagore. Uwo mubare ushyira u Rwanda mu bihugu bifite abagore benshi bari mu butumwa bw’amahoro ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages