00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lycée y’i Zaza yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze ivutse

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 24 September 2012 saa 04:15
Yasuwe :

Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Lycee ya Zaza riherereye mu ka Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba, ku itariki ya 22 Nzeri 2012 ryizihije Yubile y’imyaka 50 rimaze ryemerewe gukora nk’ishuri ryisumbuye.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shuri Soeur Marie Goretti avuga ko abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bageze ku ishuri mbere y’itariki ya 2 Nzeri 2012 yari yagenwe na Minisiteri y’uburezi ko ariho igihembwe cya gatatu gitangira mu Ntara y’u Burasirazuba kugira ngo bafatanyirize (…)

Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Lycee ya Zaza riherereye mu ka Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba, ku itariki ya 22 Nzeri 2012 ryizihije Yubile y’imyaka 50 rimaze ryemerewe gukora nk’ishuri ryisumbuye.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shuri Soeur Marie Goretti avuga ko abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bageze ku ishuri mbere y’itariki ya 2 Nzeri 2012 yari yagenwe na Minisiteri y’uburezi ko ariho igihembwe cya gatatu gitangira mu Ntara y’u Burasirazuba kugira ngo bafatanyirize hamwe imyiteguro y’ibi birori. Yongeyeho ko uyu mwaka ari ibyishimo ku muryango mugari wa Lycée ya Zaza.

Gatete Diane ni umwe mu banyeshuri ba Lycee ya Zaza yatangaririje IGIHE ko impamvu yatumye bitabira kare iki gihembwe, bari bafite intego yo gutangira amasomo ku gihe ndetse bakaboneraho umwanya uhagije wo kunoza imyiteguro y’ibirori bya Yubile yabo.

Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi barerera muri iryo shuri Barinda Anastase, avuga ko ibyo birori byitabiriwe abasaga 1,500 biganjemo ababyeyi baharerera, abana bahiga ubu, abantu bahize bose, abasenyeri, abapadiri, abihaye Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta zinyuranye, inshuti n’abaturanyi ba Lucée ya Zaza.

Lycée ya Zaza ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na Leta, rifite abanyeshuri 587, bose b’abakobwa mu cyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Bamwe mu baharererwa n'umuyobozi wabo

Lycée ya Zaza yatafunguye imiryango muri 1951 yitwa Ecole Ménagère de Zaza yigisha abana b’abakobwa imyuga iciriritse yo mu rugo, nyuma yemerwa nk’ishuri ryisumbuye muri 1962.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages