00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yafashe Goma, Perezida Kabila arashaka imishyikirano

Yanditswe na

Emile Nsabimana &Patrick Maisha

Kuya 20 November 2012 saa 04:12
Yasuwe :

Mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kabiri, ni bwo ingabo zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigaruriye umujyi wa Goma.
Ni nyuma y’imirwano yahereye kuri uyu wa mbere mu masaa cyenda. Ingabo za Leta zaje guta Umujyi wa Goma ziragenda, nyuma y’amasasu menshi zari zarashe amwe muri yo ku butaka bw’u Rwanda.
Nyuma y’uko MAhagana mu ma saa saba, ni bwo ifashe umujyi wa Goma Abanyekongo bari bahunze batangiyr gusubira iwabo, naho Abanyarwanda b’i (...)

Mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kabiri, ni bwo ingabo zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigaruriye umujyi wa Goma.

Ni nyuma y’imirwano yahereye kuri uyu wa mbere mu masaa cyenda. Ingabo za Leta zaje guta Umujyi wa Goma ziragenda, nyuma y’amasasu menshi zari zarashe amwe muri yo ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma y’uko MAhagana mu ma saa saba, ni bwo ifashe umujyi wa Goma Abanyekongo bari bahunze batangiyr gusubira iwabo, naho Abanyarwanda b’i Rubavu bari batewe ubwoba n’amasasu yavaga muri Congo na bo batuje.

Gutahuka kw’Abanyekongo byatangiye mu ma saa saba, nyuma y’uko ingabo za M23 zigereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Perezida Kabila muri Uganda

Amakuru atugeraho aravuga ko Perezida Josph Kabila yahamagaye mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni, kugira ngo baganire ku kibazo cya M23.

Ibi bije nyuma y’uko Congo yari yanze ku munsi w’ejo gushyikirana na M23 mbere y’uko ifata Goma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .