Kuri uyu wa Kane tariki 21 i Kigali hizihijwe ihuriro rya 17 ry’ urubyiruko ryateguwe na Imbuto foundation. Iri Huriro rigamije gusobanurira urubyiriko rurangije amashuri yisumbuye gukomeza kwiga muri kaminuza, aho bashishikarijwe ibikorwa birimo imirimo ku rubyiruko, kwiga no kugana mu bikorwa bitandutanye. Muri uyu mwaka insanganyamatsiko yagiraga iti: ”Dushakire hose: umurongo ngenderwaho mu buzima uzadufasha kubigeraho”.
Ibyo urubyiruko rwasabwe mbere na mbere ni ugushishikarira kwiga bakagera muri Kaminuza.
Iri Huriro ryari ryitabiriwe n’abantu basaga 300 barimo abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye n’abazatangira umwaka wa mbere wa Kaminuza. Basobanuriwe ku byiza byo kugana ishuri n’ ibyiza by’umunyeshuri wakomeje kwiga muri Kaminuza.
Imbuto Foundation ivuga ko abanyeshuri bagomba gusobanukirwa bagafata umugambi w’ejo habo hazaza mu masomo, uburyo bakwiye kwitwara cyane cyane abafite buruse bazakomeza kwiga muri kaminuza, n’uburyo bagomba kubahiriza amategeko arebana n’ inguzanyo y’amasomo bahabwa n’amategeko asabwa ku babonye buruse.
Madame Jeannette Kagame yagize ati:” Umwuga, nk’uko mubizi mwese, bimeze nko kwitoza ugahitamo ikizakugirira umumaro mu buzima. Guhitamo icyo uzaba biba ikibazo ku rubyiruko rimwe na rimwe ntibabisobanukirwe”.
Iri huriro ryari ryitabiriwe n’abanyeshuri ryarimo Umuyobozi mukuru w’Imbuto Foundation Madame Jeannette Kagame , Minisitiri w’ uburezi Vincent Biruta, Mr. Opia Kumah Umuhuzabikorwa w’ umuryango w’ abibumbye UN hamwe na UNDP n’abandi bahagarariye Guverinoma
hamwe n’abahagarariye ibigo by’amashuri.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta yasobanuriye uru rubyiruko ko
kwimenyereza mu masomo yabo bagomba kubishyiramo imbaraga. Yavuze ko ubumenyi butava mu mashuri ya kaminuza gusa, ahubwo ko no mu bumenyi ngiro bahavana ubundi bumenyi. Yashishikarije uru rubyiruko kwitabira kwimenyereza umwuga(Stage).
Ingingo zingenzi zaganiriweho muri iri huriro, zirimo : guhitamo ibyo bazakurikira mu masomo, kwigirira ikizere n’ ubushobozi bwo gutinyuka mu bushakashatsi, hamwe no gukomeza ibyo bahisemo kwiga.
Minisitiri w ‘urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert yasabye aba banyeshuri ko bagomba kubyitegurana ubushishozi, bakazana impinduka mu masomo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO