Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kuba abahanga imirimo kurusha uko baba abayishakisha, nk’uko yabigarutseho mu muganda wabereye mu Murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, ku wa 29 Ukuboza 2012.
Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abatuye uyu murenge, nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza ndetse n’umwaka wa 2012 wibanze ku gutera ibiti, yabasabye kongera imbaraga mu byo bakora, niba bashaka kugira imibereho myiza kurusha iyo bafite.
Yagize ati “Umuganda ni uguhuza ingufu, hagashakishwa imibereho myiza y’Abanyarwanda bose. Abashoboye muri mwe, bakagombye kuba abahanga imirimo, aho kuba abayishaka.”
Perezida Kagame wari kumwe na Madamu we Jeanette Kagame hamwe n’umukobwa wabo Ange Kagame, yijeje kandi abatuye Mageragere ko hagiye kongerwa imbaraga muri serivisi zigamije guteza imbere ubuhinzi muri uyu murenge.
Uyu muganda wari witabiriwe kandi na Minisitiri w’Umutungo kamere Kamanzi Stanislas, Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James, Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu Tugireyezu Venantia, n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Mageragere ubarizwamo, Mukasonga Solange, yagaragarije aba bayobozi ko imibereho y’abatuye uyu murenge yagiye iba myiza uko ibihe bikurikirana, babifashijwemo n’uko Guverinoma yabubakiye amashuri abafasha kujijuka, hamwe n’imihanda ituma biborohera kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.



















TANGA IGITEKEREZO