Nyuma yo kubona ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Major Ndayizeye Fulgence wari uzwi ku izina rya Murura Sanisaba yahisemo gutahuka akagaruka mu rwamubyaye.
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Kanama nibwo Major Ndayizeye Fulgence Alias Murura Sanisaba wahunze mu mwaka wa 1994, yageze mu Karere ka Rubavu atahutse mu Rwanda, ari kumwe n’umwana we n’uwamurindaga, nyuma yo kubona ko ibyo yakoranaga n’umutwe wa FDLR mu mashyamba ya Congo Kinshasa ntacyo bizamugezaho.
Ageze mu Karere ka Rubavu, yaganiriye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru. Yatangaje ko yaje aturutse muri Kongo Kinshasa ahitwa Shariyo, aho yakoranaga n’umutwe wa FDLR igihe kinini ngo kuva mu mwaka wa 1994.
Ahunga yari komanda wa kompanyi ngo muri batayo ya gatatu bitaga Miyage, ngo akaba yaje gusanga ntacyo bizamugezaho. Yatangaje ko we nk’umuntu w’umugabo yasanze atakomeza gutakaza igihe cye mu mashyamba kandi ngo abona n’umutekano waho ari mukeya, yavuze kandi ko atahanye n’umwana we ndetse n’uwamurindaga witwa Dushimimana Pierre.
Yavuze ko umugore we n’abandi bana bari basanzwe baba mu Rwanda, kandi ko yari azi neza amakuru yabo, ko bameze neza kuko ngo bavugana kuri telefoni igendanwa.
Akaba yatangaje ko aje gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda, akaba ashishikariza n’abo bakoranaga basigaye mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bahitamo igikwiye kuko ari abantu bakuru kandi bafite ubwenge bwo gushishoza, bagataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.
Majoro Ndayizeye Fulgence Alias Murura Sanisaba, yatahutse mu Rwanda anyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO