00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manibaho n’Ubuyobozi ntibavuga rumwe ku isenyerwa rye

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 7 June 2012 saa 11:12
Yasuwe :

Mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo Maniraho Jules wasenyewe inzu ye n’ubuyobozi bw’Akagari . Ibyo byabaye ku itariki ya 6 kamena 2012 bikorwa n’Umuyobozi w’Akagari, Hakizayezu Olivier, Ubuyobozi ariko bwo buvuga ko bwakurikije amategeko mu isenywa ry’iyi nzu.
Mu kiganiro na IGIHE Manibaho Jules avuga ko atiyumvisha ukuntu yabuzwa gusana inzu ye igiye kugwa nyamara kandi ubuyobozi bw’Akarere bwaramuhaye (…)

Mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo Maniraho Jules wasenyewe inzu ye n’ubuyobozi bw’Akagari . Ibyo byabaye ku itariki ya 6 kamena 2012 bikorwa n’Umuyobozi w’Akagari, Hakizayezu Olivier, Ubuyobozi ariko bwo buvuga ko bwakurikije amategeko mu isenywa ry’iyi nzu.

Mu kiganiro na IGIHE Manibaho Jules avuga ko atiyumvisha ukuntu yabuzwa gusana inzu ye igiye kugwa nyamara kandi ubuyobozi bw’Akarere bwaramuhaye icyemezo kibimuhera uburenganzira (icyemezo No 4310/gus/of/09 cyo ku wa 22/03/2012).

Mu ibaruwa yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge asaba kurenganurwa, Manibaho Jules, yibukije ko yemerewe gusana inzu ishaje, kubuka ubwiherero ndetse n’ubwiyuhagiriro. Icyemezo kivuga ko agomba kubakisha ibikoresho byemera kandi ko atagomba kwongera ubugari bw’inzu. We akaba avuga ko ibyo byose yabyubahirije, ariko atangazwa no kubona hari abandi biyubakira mu kajagari ntibakorweho nyamara we wujuje ibyangombwa agasenyerwa.

Ibyo ariko siko ubuyobozi bwibanze bubibona. Hakizayezu Olivier, Umuyobozi w’Akagari ka Nzove, avuga ko Manibaho Jules atakoze ibyo yemerewe, ko ahubwo yanyuranije n’icyemezo yahawe kuko yemerewe gutera igishahuro ku nzu, we aho gukora atyo ahitamo kujijisha yubakira inzu inyuma y’iyindi agamije kuzasenya iy’imbere. Akomeza avuga ko ubwo umutekinisiye wamusuye, yamuhaye icyemezo abona ko gutera igishahuro bishiboka.

Ibyo Manibaho Jules siko abivuga. Yemeza ko nta kuntu watera igishahuro ku nkuta zasenyutse, ko agomba kubanza kuzisana.

Twashatse kumenya icyo Umurenge wa Kinyinya ubivugaho, Umuyobozi wawo ntiyabasha kuvugana natwe kuri telefoni igendanwa.

Ngiyi inzu yasenywe/Foto:Maniriho

Foto:Maniriho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages