Kuri station ya Polisi ya Masaka hafungiye uwitwa Mutemberezi Jean De Dieu w’imyaka 33 uregwa kwica umugore witwa Mukeshimana w’imyaka 28 amukubuse inyundo mu mutwe.
Mutemberezi uregwa gukora ubwo bwicanyi yaraye yishikirije inzego za polisi mu ma saa saba z’ijoro avuga ko yamujijije gusambana n’abandi bagabo kandi ariwe umukodeshereza inzu yabagamo.
Mutemberezi Jean De Dieu atuye mu karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka akaba yivugira ko yakoresheje inyundo yica Mukeshimana wari utuye mu murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana wari umugore we wa gatatu. Uyu nyakwigendera inzego zishinzwe umutekano zasanzwe yishwe n’inyundo yakubiswe mu mutwe.
Akomeza avuga ko nyuma yo kwica inshoreke ye yahise ataha akabibwira umugore we babyaranye akamugira inama yo kudatoroka ahubwo akishyikiriza inzego z’apolisi.
Ikindi ngo yaba yamwiciye ngo ni uko yasanze yaramwanduje agakoko gatera Sida kuko yatunguwe no kubona afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida. Icyakora bombi ngo babanje kuvugana nabi muri iryo joro kuko Mutemberezi ngo yaketse ko nyakwigendera yamucakaga inyuma.
Nyiranyima Sophia ni umucecuru utuye muri ako gace yatangajwe n’ubu bwicanyi avuga ko kumwica atari wo muti.
Umuvugizi wa Polisi asaba abaturage kwirinda amakimbirane nk’aya akunze kuvamo ubwicanyi.
Mutemberezi afite abana 6 yabyaranye n’abagore 2 batandukanye ariko umwe muri bo niwe bashakanye imbere y’amategeko n’aho nyakwigendera akaba yari umugore wa 3.
Ukekwaho gukora ubu bwicanyi asaba imbabazi kuko ngo yabikoze bimutunguye. Icyaha cyo kwica ubigambiriye gihanishwa n’igihano cyo gufungwa burundu nk’uko amategeko y’urwanda mu ngingo yayo ya 40 abiteganya.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO