Mu gice cy’ubucuruzi cyo mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya Quartier Matheus, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite pulaki RAB 597 yabuze feri ubwo yazamukaga iruhande rw’isoko rishya rya Nyarugenge isubira inyuma igonga imodoka eshatu zari ziyikurikiye kuri uyu wa 28 Mutarama 2013.
Imodoka zari ziyikurikiye na zo zahise zigonga umukarani wari uri mu kazi, ababibonye bakaba bavuga ashobora gupfa.
Nk’uko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka iba, ubwo iyi modoka yazamukaga yahuye n’izindi biba ngombwa ko umushoferi afata feri, ariko kubera uburyo yari iremererewe biyinanira guhagarara itangira gusubira inyuma; igonga imodoka zari ziyikurikiye.
Ubwo izi modoka zagendaga buri yose yasubiraga inyuma ikagonga iyikurikiye, zahise zigonga umukarani witambukiraga.
Umwe mu bakarani bakoranaga n’uwagonzwe bakunda kwita Porokireri, yadutangarije ko imbangukiragutaba yahise ihagoboka bakamujyama muri CHUK ariko ngo kuba nta gikomere yagaragazaga kandi bamugonze bikabije ntibibaha icyizere cy’uko aza kurokoka bakazongera kumubona mu mu kazi.
























TANGA IGITEKEREZO