00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo Rwanda barasaba abaturage kutitiranya iteganyagihe n’ingengabihe

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 22 March 2013 saa 12:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Serivisi y’Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda), buramenyesha abaturage ko badakwiye kwitiranya ingengabihe n’iteganyagihe bakava mu gihirahiro kuko hari aho byagaragaye ko babyitiranya.
Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere ku wa 21 Werurwe 2013, hagarutswe ku kuba abaturage bakwiye kumenya k ijambo “Iteganyagihe” rivuze ko ari ibyitegurwa cyangwa ibiteganywa kubaho; ariko ko bishobora no kugiramo izindi nzitizi bigahinduka. “Ingengabihe” (…)

Ubuyobozi bwa Serivisi y’Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda), buramenyesha abaturage ko badakwiye kwitiranya ingengabihe n’iteganyagihe bakava mu gihirahiro kuko hari aho byagaragaye ko babyitiranya.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere ku wa 21 Werurwe 2013, hagarutswe ku kuba abaturage bakwiye kumenya k ijambo “Iteganyagihe” rivuze ko ari ibyitegurwa cyangwa ibiteganywa kubaho; ariko ko bishobora no kugiramo izindi nzitizi bigahinduka. “Ingengabihe” byo ngo ni ibiri ihame ko biri buze kubaho nta mpinduka, ibi bibiri rero ngo abantu bakaba bakwiye kubitandukanya kuko hari ababwirwa iteganyagihe bakumva ingengabihe.

Twahirwa Antony ushinzwe iteganyagihe, avuga ko ahanini iyo umwuka uva mu butaka uzamuka ugeraho ukabyara ibicu rimwe na rimwe uza ukabyara imvura ; ariko ngo hari igihe bitewe n’ihindagurika ry’ikirere bitagenda gutyo. Ati “Ubwo rero uko kuzamuka gushobora kugira inzitizi nk’iy’umuyaga ushobora kubuyayura (evaporation) cyangwa ugatuma uko kwiyongera k’ubuhehere bw’umwuka kugenda gake cyane, aho kugira ngo imvura igwe nko mu ijoro twayiteganije bigahinduka ikagwa ejo mu gitondo.”

Akomeza avuga ko mu kirere hari ingufu zidasanzwe zishobora guhindura umwuka zikawuhinduramo urubura, zikaba ari zo zituma habaho iteganya kuko zishobora guhindura buri kintu cyateganyijwe, ari na yo yo mpamvu «dutanga iteganyagihe ntidutange ingengabihe» nk’uko twahirwa abisobanura.

Umuyobozi wa Serivisi y’iteganyagihe, Ntaganda Semafala John, uvuga ko batanga iteganyagihe riri ku kigereranyo cya 60%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages