Nyuma y’uko imyuzure n’imiyaga biterwa n’imvura bibereye byinshi hamwe na hamwe ndetse bikanahitana abantu, Minisiteri yo kurwanya Ibiza (MIDIMAR) iratangaza ko ikora ubuvugizi n’ubuhuzabikorwa igamije guhangana n’ibi biza.
Kugira ngo tumenye neza icyo iyi Minisiteri iteganya ku guhangana n’ibiza bitandukanye, twaganiriye n’urwego rushinzwe gukumira Ibiza, rudutangariza zimwe mu ngamba Minisiteri ifite mu gukumira Ibiza.
IGIHE:Muteganya iki mu gushishikariza abaturage kurwanya ibiza?
MIDIMAR: Hari ubutumwa Minisiteri yoherereje inzego z’ibanze butangwa akenshi nyuma y’umuganda mu rwego rwo gushishikariza abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Buri gihembwe dukora ibiganiro kuri Radiyo z’abaturage, tukungurana ibitekerezo n’abaturage ku ngamba zijyanye no gukumira Ibiza. Hatangiye gahunda yo kwigisha mu mashuri yisumbuye amasomo ajyanye n’imicungire y’ibiza ndetse hanashyizweho amatsinda(clubs) mu mashuri, azibanda ku kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
IGIHE:Ni izihe ngamba mwafashe ku biza bikunze gutungurana cyane cyane muri iki gihe cy’ imvura?
MIDIMAR: Ingamba zihari ni ugukangurira abaturage kwirinda ubwabo. Abaturage bashishikarizwa kurwanya isuri ku misozi ihanamye, ibyo bikazatuma amazi atemba adafite ikiyakumira akangiza ibikorwa by’abantu ndetse abandi bakahasiga ubuzima bivaho.
IGIHE: Muteganya iki mu gusobanurira abaturage ibiza bikunze kwiganzamo imiyaga itunguranye ibasenyera?
MIDIMAR: Intara y’Uburasirazuba ni yo ikunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga bigasenya inzu ikangiza n’imyaka y’abaturage. Muri uyu mwaka Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi izakora ubushakashatsi ku muyaga ukunze guteza ibiza mu Ntara y’Uburasirazuba, hanyuma itangaze n’ingamba zafatwa kugira ngo uwo muyaga ukumirwe.
IGIHE: Harakorwa iki mu kurwanya imyuzure muri iki gihe iterwa n’uko hamwe na hamwe imigezi yuzura ahandi intindo zikangirika?
MIDIMAR: Hashyizweho gahunda yo kurwanya isuri ku misozi ku rwego rw’Igihugu yashizweho izamara amezi atatu, aho buri wa gatandatu hashyizweho umuganda wo kurwanya isuri ukibanda ku bikorwa byo gukora amaterasi y’indinganire, gutera ibiti, gucukura imirwanyasuri no gusibura inzira z’amazi mu rwego rwo gukumira umuvuduko w’amazi atemba yateza imyuzure.
IGIHE: Muteganya iki mu guhashya burundu ibiza?
MIDIMAR: N’ubwo tudashobora kubuza ibi byago kubaho, dushobora kugabanya ingaruka bigira igihe bibaye. Haterwa ibiti, hubakwa inzu ku buryo bukomeye no kudatura mu misozi ihanamye no mu mibande.
Mu cyiciro cya kabiri cy’ingamba z’Iterambere ry’Ubukungu no kugabanya Ubukene (EDPRS II), imicungire y’ibiza yashyizwe mu nzego zose z’iterambere ry’Igihugu kugira ngo iteganyamigambi ryose rikorwa hajye hongerwamo ibijyanye n’imicungire y’ibiza mu miturire n’ibikorwa remezo.
Ni ko bizagenda mu nzego zose z’iterambere zaba iz’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ibidukikije, kugira ngo twubake iterambere rizira Ibiza.
Abangirijwe n’ibiza, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bagerageza kubatabara.
Murakoze.



















TANGA IGITEKEREZO