00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 310 nizo zatanzwe na BNR n’abakozi bayo mu kigega cy’Agaciro Development fund

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 28 August 2012 saa 08:32
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 muri Serena Hotel, Banki Nkuru y’u Rwanda, yashyize ku mugaragaro uruhare rwayo mu gushyigikira ikigega cy’Agaciro Development Fund, imbere ya Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa BNR Ambasaderi Gatete Claver, ngo bakimara kumva akamaro k’iki kigega mu guteza imbere u Rwanda, abakozi ba BNR bose bashatse gushyigikira iki gikorwa.
Bahati wavuze nk’uhagarariye abandi bakozi, yatangaje ko nk’abakozi ba BNR (…)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 muri Serena Hotel, Banki Nkuru y’u Rwanda, yashyize ku mugaragaro uruhare rwayo mu gushyigikira ikigega cy’Agaciro Development Fund, imbere ya Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa BNR Ambasaderi Gatete Claver, ngo bakimara kumva akamaro k’iki kigega mu guteza imbere u Rwanda, abakozi ba BNR bose bashatse gushyigikira iki gikorwa.

Bahati wavuze nk’uhagarariye abandi bakozi, yatangaje ko nk’abakozi ba BNR babyumvikanyeho bakiyemeza gushyigikira ikigega cy’Agaciro Development Fund. Yashyikirije minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa Sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 280 yakusanijwe n’abakozi bakora muri Banki Nkuru y’Igihugu. Iyi Sheki yongeweho indi ya miliyoni 30 yatanzwe na BNR, yose hamwe aba amafaranga miliyoni 310.

Mu ijambo rye Minisitiri Rwangombwa, yatangaje ko ku rutonde rw’abari bamaze gutanga menshi muri iki kigega, hazaga Rwanda Mountain Tea yari yaratanze miliyoni 190. yavuze ko abakozi ba BNR aribo bamaze gutanga menshi muri iki kigega.

Yongeyeho ko ubwo iki kigega cyatangiraga, hibazwaga uburyo aya mafaranga azajya aboneka. Avuga ko yashimijwe n’uburyo abantu bari kwitabira iki gikorwa ku giti cyabo. Ku bwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ngo asanga bitanga icyizere cy’uko u Rwanda ruzaba rufite ubukungu bwihagije mu myaka iri imbere.

Agaciro Develpment Fund cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 23 Kanama uyu mwaka. Gifite intego yo gufasha u Rwanda kugira ubukungu budashingiye gusa ku nkunga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages