00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICOM yisobanuye ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 31 October 2012 saa 07:00
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yisobanuye ku micungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta ku wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC)
Nyuma yo kugaragarizwa amakosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta , abayobozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda baherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Hategeka Emmanuel, bemeye ko habayeho amakosa (…)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yisobanuye ku micungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta ku wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC)

Nyuma yo kugaragarizwa amakosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta , abayobozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda baherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Hategeka Emmanuel, bemeye ko habayeho amakosa mu kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta.

MINICOM yavuze ko uburyo bushya bw’imikorere ari bwo bwagize uruhare mu kwibeshya, bikaza guteza kubura kw’amafaranga angana na miliyoni 41n’ibihumbi 378, ndetse hakaba harabayeho n’ibura rya litiro zisaga miliyoni za Peteroli.

Amwe mu makosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru yo mu mwaka wa 2010-2011, harimo kujijisha umugenzuzi; aha MINICOM yabaga yarakoresheje amafaranga ariko ntagaragare uburyo yakoreshejwe, yanagaragara akaboneka aho atakagombye kuba ari, ibura rya litiro zirenga miliyoni ya peterori n’ikinyuranyo cya miliyoni 11 ku mishahara y’abakozi.

MINICOM mu kwisobanura kuri aya makosa ikaba yavuze ko ibi byose biterwa n’uburyo bushya busigaye bukoreshwa n’abacunga umutungo.

Ku bijyanye no kujijisha umugenzuzi, ushinzwe imari muri MINICOM Gatare akaba yavuze ko ibi byose Umugenzuzi yagaragaje aribyo. Ati “ Byatewe na System nshya twakoreragamo ariko ubu tugiye kwikosora”.

Uwamahoro Dative, ushinzwe ingengo y’imari muri MINICOM, yavuze ko yemera ikosa ati “ikosa ndaryemera ariko byatewe na system nshya ntarimenyereye”.

Ku kijyanye n’ibura rya litiro zirenga miliyoni imwe za peteroli, Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM Hategeka Emmanuel, yavuze ko mu bantu bari bahari nta muntu n’umwe wabasha gusubiza iki kibazo, kuko kirebwa na Minisiteri w’Imari n’Ubucuruzi n’inganda.

Uko za Minisiteri zisobanura imbere ya PAC usanga hafi ya zose zigaragarwaho no gukoresha nabi umutungo n’imari bya Leta. Gusa hafi ya zose zihurira ku kuvuga ko amakosa yose aterwa n’uburyo bushya bakoreramo.

Abadepite basabye ko amakosa yakozwe yakosorwa, kandi aho ari ngombwa bikazajya mu Bushinjacyaha, kugira ngo umutungo wanyerejwe ugaruzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages