00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINALOC yagize icyo ivuga ku ifungwa rya Turatsinze Cyrille

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 4 August 2012 saa 08:14
Yasuwe :

Ruswa yaba nke cyangwa nyinshi ni mbi. Umuyobozi wese akaba akwiye kwirinda imyifatire idakwiye abayobozi, kuko biba bibabaje kugera aho umuyobozi akekwaho amakosa kandi yagombye kugengwa n’amabwiriza ngengamyitwarire y’abayobozi.
Aya ni amwe mu magambo atangazwa n’Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Rugamba Egide, ubwo yaganiraga na IGIHE agira icyo avuga ku birebana n’ifatwa n’ifungwa ry’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Turatsinze Cyrille, (…)

Ruswa yaba nke cyangwa nyinshi ni mbi. Umuyobozi wese akaba akwiye kwirinda imyifatire idakwiye abayobozi, kuko biba bibabaje kugera aho umuyobozi akekwaho amakosa kandi yagombye kugengwa n’amabwiriza ngengamyitwarire y’abayobozi.

Aya ni amwe mu magambo atangazwa n’Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Rugamba Egide, ubwo yaganiraga na IGIHE agira icyo avuga ku birebana n’ifatwa n’ifungwa ry’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Turatsinze Cyrille, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwaka ruswa.

Rugamba yadutangarije ko na bo batunguwe no kumva Polisi ibamenyesha ko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Turatsinze Cyrille akekwaho icyaha cya Ruswa. Ibyo bakaba barabimenyeshejwe kuwa 21 Nyakanga 2012. Agira ati “Ntitwashimishijwe no kuba Umuyobozi nk’Umunyamabanga Uhoraho akekwaho ruswa kandi ari we mugenga w’ingengo y’imari ya Leta, akaba akuriye n’abakozi muri iyi Minisiteri.”

Akomeza atangaza ko inshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari Uguharanira imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, kurwanya akarengane. Rugamba ati “Ntidushyigikiye ruswa kandi dufitiye icyizere ubutabera ntawe uzarengana.”

IGIHE twashatse kumenya niba mu kazi Turatsinze atarigeze akekwaho ingeso nk’iyo aregwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide, adutangariza ko nta kibazo nk’icyo yari azwiho byatunguranye, ko iyo biba bihari Minisiteri itari kubyihanganira byari kuba byarashyizwe ahagaragara kera.

Naho ku kibazo cy’uko aramutse abaye umwere yagarurwa mu kazi ke, Rugamba yadutangarije ko Urwego rwamushyizeho ari rwo ruzi icyo ruzakora.

Icyo ubushinjacyaha bubivugaho

Ku cyaha Turatsinze Cyrille aregwa, twegereye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Mukurarinda Alain, adutangariza ko Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 160 n‘iya 161 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ; bushingiye ku bubasha buhabwa n’ingingo ya 2 igika cya mbere n’iya 119 n’iya 33 z’Itegeko No 13/2004 ryo kuwa 17 Gicurasi 2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa kugeza ubu; bwareze mu Rukiko ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge uwitwa Turatsinze Cyrille na Harerimana Rwego René.

Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiyeho burega Turatsinze Cyrille na Harerimana Rwego René, nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yabidutangarije, harimo imvugo y’uwatswe ruswa wagiye kubibwira Polisi, amajwi yafashwe bapanga gahunda, uwafatiwe mu cyuho yakira amafaranga no kuba ayo mafaranga yarafashwe.

Turatsinze Cyrille, akaba aregwa ko kuba ari mu Mujyi wa Kigali muri Repubulika y’u Rwanda hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwezi kwa Gatandatu 2012, yaratse ruswa ya miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) uwitwa Nshimiyimana Jerome, Rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi Mukuru w‘ikigo cyitwa WINGS Ltd wari waratsindiye isoko ryo gukora Software ya Civil Society muri MINALOC. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo 633 na 635 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Harerimana Rwego René we aaregwa ko kuba tariki 20 Nyakanga 2012 ari mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yarafatiwe mu cyuho ari mu gikorwa cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwakira ruswa, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo za 98, 99 na 633 na 635 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Mu gitabo cy’amategeko ahana, Ingingo ya 633 agaka ka mbere gaha igisobanuro ruswa, igira iti “Igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga, mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi, cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.”

Ingingo ya 635 igira iti “Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha atangaza ko Turatsinze Cyrille asaba iriya ruswa yifashishije umwanya n‘icyubahiro afite mu rwego rwa Leta. Iki gikorwa kikaba cyarabaye PS Turatsinze Cyrille yaka mu buryo bweruye Nshimiyimana Jerome Ruswa ya 2.000.000 Frw, ayakira mu buryo buziguye akoresheje Harerimana Rwego René wagombaga kuyamufatira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages