Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 31 Ukwakira uyu mwaka, yemeje gahunda yihariye mu guteza imbere umwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo binyuze muri banki ‘Umwarimu Sacco’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye iyi Nama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu kigega cya Mwarimu SACCO hashyizwemo miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka zizafasha abarimu kubona inguzanyo.
Abarimu bazajya babona inguzanyo ku nyungu ya 11%, mu gihe bari basanzwe bazibona kuri 14%.
Minisitiri Biruta yatangaje ko mu myaka icumi abarimu basaga ibihumbi 50 bazaba barabonye inguzanyo izabafasha mu kuzamura imibereho ya mwarimu.
Yagize ati “Turashaka ko Umwarimu SACCO ikorana n’imirenge SACCO. Kuri ubu imirenge SACCO 10 ni yo ikorana na mwarimu SACCO, duteganya ko mu mwaka utaha imirenge SACCO yose izaba ikorana n’Umwarimu SACCO.”
Minisitiri w’ Uburezi avuga ko mu rwego rwo guteza imbere Mwarimu bazanafatanya n’ ibigega birimo ikigega cya BDF cyashyiriweho gutangira ingwate abafite imishinga y’ubuhinzi ariko babuze ingwate basabwa n’amabanki.
Iyi gahunda yo gufasha abarimu kubona inguzanyo ireba abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, hamwe n’ibigo bifatanya na Leta.
Si ibi gusa byashyizwemo ingufu muri gahunda y’uburezi igenewe gufasha mwarimu, kuko MINEDUC itangaza ko ahubakwa ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 hanubakwa amacumbi azafasha abarimu, kubera ko abarimu bose badakora aho batuye bityo ayo macumbi ari kubakwa akazabafasha kubona oha kuba.



















TANGA IGITEKEREZO