Minisiteri y’Ibikorwaremezo irihanangiriza abakozi ba Leta bakoresha imodoka zayo mu nyungu zabo bwite.
Minisiteri y’ibikorwaremezo niyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imodoka za Leta.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr. Nzahabwanima Alexis yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abakozi bajyana ibinyabiziga bya Leta mu mirimo yabo isanzwe idafite aho ihuriye n’akazi bashinzwe bazabihanirwa.
Dr. Nzahabwanima Alexis yagize ati, “iyo umuntu acunga umutungo wa Leta, yirinda kuwukoresha mu nyungu ze bwite, niyo mpamvu twasabye abashinzwe umutekano kutugenzurira abashobora kunyuranya n’amabwiriza twabahaye.”
Dr. Nzahabwanimana yongeyeho ko basabye Minisiteri y’umutekano mu gihugu kubafasha kubahiriza amabwiriza agamije gufata neza imodoka za Leta. Ati “Icyari cyatugaragariye ni uko hari imodoka zakoreshwaga mu nyungu z’abantu bwite, hari izo twahuraga nazo mu masambu, zitwara abana ku mashuri cyangwa se abantu bazijyanye mu makwe n’indi mirimo ihabanye niyo zigomba gukoreshwa”.
N’ubwo hashize ukwezi kurenga aya mabwiriza ashimangiwe, Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko nta modoka n’imwe irafatwa ikoreshwa nabi.
Umuyobozi w’iri shami, Chief Superintendent Twahirwa Celestin yagize ati, “Nta modoka twari twafata, uretse ko tutanafite inshingano zo kuzifata ahubwo dusigarana ibyangombwa by’uyitwaye, akagira ibyo yuzuza tubanza kwemeranyaho, twebwe tugatanga raporo ku baduhaye amabwiriza.”
Mu mwaka wa 2005 , Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imodoka zitwaga iza Leta zakoreshwaga n’abakozi ba Leta ngo kuko zateraga igihombo kandi imicungire yazo yari igoye cyane.
Icyakora hasigaye imodoka nke zirimo iz’abashinzwe umutekano (polisi n’abasirikare), imbangukiragutabara, EWSA n’ibindi bigo bya Leta bikora imirimo ihoraho.
Inkuru ya Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO