00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MININTER: Iyo umujyi ukura n’ibyaha biriyongera

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 20 January 2013 saa 11:28
Yasuwe :

Uko umujyi ugenda ukura, ibyaha na byo bigenda byiyongera ariko ku bufatanye na Polisi ntawe ushobora kuwuhungabanya.
Ibyo Minisitiri w’umutekano Musa Fasil Harerimana yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe uhuza Minisiteri y’umutekano, inzego za Polisi n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, urimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa 20 Mutarama 2013.
Minisitiri Harerimana yavuze ko bifuza kureba uko bakoze umwaka ushize, kugira ngo bige uko (…)

Uko umujyi ugenda ukura, ibyaha na byo bigenda byiyongera ariko ku bufatanye na Polisi ntawe ushobora kuwuhungabanya.

Ibyo Minisitiri w’umutekano Musa Fasil Harerimana yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe uhuza Minisiteri y’umutekano, inzego za Polisi n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, urimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa 20 Mutarama 2013.

Minisitiri Harerimana yavuze ko bifuza kureba uko bakoze umwaka ushize, kugira ngo bige uko barushaho kunoza umutekano muri uyunguyu.

Yongeyeho ati ”Turashaka kugendana n’ingamba za Leta za Gahunda y’imbaturabunkungu mu kurwanya ubukene , kuko umutekano ni wo shingiro ry’iterambere.”

Nk’uko abahawe ijambo bagiye babivuga, umujyi ugenda ukura ndetse n’ikoranabuhanga rigatera imbere mu buryo bwihuse, ari na byo bituma abanyabyaha biyongera, bigasaba ubumenyi buruse ubwari busanzwe mu gukaza umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko kubwo gufatanya mu nzego zose z’umutekano, bazahora ari intangarugero mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yongeyeho ati ”Abashoramari na bo bifuza gukorera mu bihugu bitekanye, ni yo mpamvu dufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana n'Umuyobozi Mukuru w'urwego rw'amagereza CGP Paul Rwarakabije
Umukuru wa Polisi y'igihugu IGP Emmanuel Gasana
Abakurikirana umwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages