00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE ivuga ko ishishikajwe no guha ubumenyi ababaga indwara zo mu mutwe

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 9 November 2012 saa 02:25
Yasuwe :

Mu gihe abakeneraga kuvurwa mu mutwe habayeho kubagwa bahuraga n’ikibazo cyo kutabona abaganga bahagije kubera ubuke bwabo. Niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima imaze guhagurukira icyo kibazo.
Umuganga umwe yiga muri Maroc, undi muri Afurika y’Epfo bakazaza bunganira babiri bari basanzwe bari mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo ku wa karindwi Ugushyingo 2012, Dr Binagwaho Agnes, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kugira ngo umuganga agere kuri (…)

Mu gihe abakeneraga kuvurwa mu mutwe habayeho kubagwa bahuraga n’ikibazo cyo kutabona abaganga bahagije kubera ubuke bwabo. Niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima imaze guhagurukira icyo kibazo.

Umuganga umwe yiga muri Maroc, undi muri Afurika y’Epfo bakazaza bunganira babiri bari basanzwe bari mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo ku wa karindwi Ugushyingo 2012, Dr Binagwaho Agnes, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kugira ngo umuganga agere kuri urwo rwego bigomba imyaka myinshi. Yagize ati “Twatangiye gahunda yo kongerera ubumenyi abaganga bacu kugira ngo bagere kuri urwo rwego, ni yo mpamvu Leta yabishyizemo imbaraga kandi icyo gikorwa kizakomeza kugira ngo abarwayi bacu babone ubuvuzi bakeneye.”

Ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere babiri gusa mu kubaga igice cy’umutwe, mu gihe nyamara ababagana ari benshi. Ibi bituma abarwayi batabasha kubona ubuvuzi ku gihe.

Kugira ngo Umuganga abe inzobere abaga indwara zo mu mutwe ni uko aba asanzwe ari umuganga, hakiyongeraho ubundi ubumenyi bijyanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .