00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE ivuga ko kuba ivuriro rifitiwe imyenda bitatuma hatangwa serivisi mbi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 25 October 2012 saa 12:43
Yasuwe :

Kuri uyu wa 24 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuzima yasubije ibibazo bya Komisiyo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC) ku isesengura ry’ibibazo ryakozwe kuri raporo y’igenzura yakozwe ku bwisungane mu kwivuza.
Kuba amafaranga adatangwa mu Kigega cy’Ingoboka cy’Igihugu cy’Ubwisungane mu Kwivuza, dore ko uturere ari two dutungwa agatoki mu kutubahiriza amasezerano yo gutanga aya mafaranga nk’uko itegeko ribiteganya, Minisitiri Binagwaho Agnes w’Ubuzima (…)

Kuri uyu wa 24 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuzima yasubije ibibazo bya Komisiyo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC) ku isesengura ry’ibibazo ryakozwe kuri raporo y’igenzura yakozwe ku bwisungane mu kwivuza.

Kuba amafaranga adatangwa mu Kigega cy’Ingoboka cy’Igihugu cy’Ubwisungane mu Kwivuza, dore ko uturere ari two dutungwa agatoki mu kutubahiriza amasezerano yo gutanga aya mafaranga nk’uko itegeko ribiteganya, Minisitiri Binagwaho Agnes w’Ubuzima yasobanuye ko uturere tumwe na tumwe twateganyaga aya mafaranga mu ngengo y’imari ariko ngo byagera mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa amafaranga ntaboneke.

Minisitiri Binagwaho yagize ati “Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyenda y’amavuriro havuguruwe Politiki y’Ubwisungane mu Kwivuza, hashyirwaho n’amabwiriza agena uburyo amafaranga azajya asaranganywa kuva ku rwego rw’amashami y’ubwisungane kugeza ku rwego rw’ikigega cy’ingoboka cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza (National Pooling Risk) mu rwego rwo kugoboka ishami cyangwa ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza igihe cyagira ikibazo cyo kwishyura ivuriro.”

Minisitiri Binagwaho yatangaje ko imyenda ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza ingana na miliyari ebyiri na miliyoni 300, ikaba igomba kwishyurwa ibitaro. Hiyongeraho n’indi ingana na miliyari imwe na miliyoni 100 Ibigo Nderabuzima na byo biberewemo n’Uturere n’Amashami y’Ubwishingizi, gusa ngo iyi myenda si yo ituma ibitaro n’ibigo nderabuzima bitanga serivisi zidahwitse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages