Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yateguye inama nyunguranabitekerezo yiga ku buryo hatangizwa gahunda yo kugaburira abana mu mashuri, nyuma y’aho bigaragariye ko byunganira abana mu mirire, bikagabanya indwara mu bana no gutuma bitabira ishuri ari benshi.
Iyi nama ibera i Kigali yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere bungirije, ba Guverineri b’Intara, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Leta ya Brezil ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe kurwanya inzara n’abafatanyabikorwa bo mu ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi.
Afungura iyi nama, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta yatangaje ko kugaburira abana mu mashuri bizagira uruhare mu iterambere, byongere abana bitabira ishuri n’ibindi.
Yavuze ko u Rwanda rwigira ku bunararibonye bwa Bresil, igihugu kimaze imyaka 57 kibishyira mu bikorwa, ariko ko hari n’ibyari bisanzwe bikorwa mu Rwanda nka gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana, ikorwa mu bigo by’amashuri bigera ku 100.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Erasme Rwanamiza we yavuze ko bizahera ku bana bo mu kiburamwaka kugeza ku barangiza amashuri abanza. Ku ikubitiro bakazahera ku turere 12 duherereye mu majyaruguru no hagati mu gihugu.
Rwanamiza yavuze ko ababyeyi bazajya basabwa kugira uruhare batanga imboga, imbuto n’amagi no gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa.
Cecilia Prado Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ubutwererane cya Bresil yijeje ubufatanye n’u Rwanda muri iyi gahunda nk’uko bisanzwe bikorwa mu bihugu bya Afurika na Aziya.
Kugaburira abana mu mashuri byigeze kubaho mu Rwanda bitangijwe n’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM) mu Karere ka Bugesera ahari ibibazo by’inzara mu myaka ya 2002.
Nyuma yaje kugera no mu bindi bigo byatoranyijwe mu gihugu. Mu mwaka wa 2011, PAM yasabye ababyeyi kugira uruhare muri iki gikorwa bagaburira abana mu minsi ibiri, na yo isigarana gusa iminsi itatu mu cyumweru, ariko birananirana ku buryo byahise bihagarara, usibye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Biteganyijwe ko mu gihugu hose ibi bikorwa bizagera ku bana bari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu. Nubwo bikiri mu nyigo, Rwanamiza avuga ko bizashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO