Inama yaguye y’Uburezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali iherutse kubera kuri Sports View Hotel i Remera kuri tariki ya 29 Gicurasi 2012, abari bayiteraniyemo bemeje ko nta munyeshuri wo mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye, uzongera kwigana imisatsi miremire (idefirije) n’inzara zisize amabara, cyeretse abiga mu mashuri mpuzamahanga.
Muri iyi nama yari yatumiwemo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias, biturutse ku kinyabupfura n’imyifatire bimaze igihe biranga abanyeshuri by’umwihariko ab’igitsina gore, ngo byagaragaye ko abanyeshuri b’abakobwa bahabwa impano n’abagabo zo kwisukisha imisatsi no gusiga amabara atandukanye ku nzara, ugasanga rimwe na rimwe abana bakora ibyo byose mu mafaranga menshi rimwe na rimwe batanahawe n’ababyeyi babo.
Mu myanzuro yafatiwe hamwe, muri yo hari harimo uvuga ngo: “Abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta n’ayigenga ntibagomba kwigana imisatsi miremire, inzara zisize mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mujyi wa Kigali". Icyi cyemezo ariko nti kireba amashuri mpuzamahanga yigishiriza mu Rwanda.
Nyuma y’uko bigaragariye ko ahanini uko gutaka imisatsi n’inzara abenshi babikuramo guhura n’ababashuka mu buryo bworoshye kuko baba baramaze kwitaka bakiri kwiga, ngo bamwe bibaviramo no kuba bakora imibonano mpuzabitsina n’ababashukisha ayo mafaranga yo kwisukisha no gusiga inzara, ndetse rimwe na rimwe bakanahakura n’inda zitateganyijwe n’ibyorezo.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias yagize ati: “Hari ibintu byatangiye aho abana baba bari mu ishuri barimo kwihambura inweri mu gihe mwarimu aba adahari, abandi basinziririye ku ntebe z’ishuri biyoroshe imisatsi yabo y’inweri mu maso. Ikindi ni uko mwarimu asigaye atangira kwigisha umwana agahita yitwikira imisatsi mu maso akisinzirira. Kandi simpamya ko ayo mafaranga bayahabwa n’ababyeyi babo, kuko bisukisha inweri zigera mu mafaranga ibihumbi mirongo itanu”.
Yakomeje avuga ko abanyeshuri basigaye basohoka mu kigo (binyabije) bafite indi myenda mu gikapu itari iy’ishuri, bagera hanze y’ikigo bagahita bayambara bakijyira iyo bashatse hamwe n’abasore b’ibyonnyi, ba Sugar Mamy na ba Sugar Daddy bakarahurira aho bakabajyana kubasukisha.
Ngo kandi hari na bamwe mu bayobozi b’ibigo basigaye bakoresha ubutumwa bugufi bwo kuri terefone hagati yabo n’abana bavugana aho bahurira bakikorera ibyabo mu ibanga, ariko ngo batangiye kubavumbura.
Nubwo mu gihe bigiraga hamwe kuri iki kibazo, mu nama hari harimo bimwe mu bigo by’amashuri byinjizaga amafaranga menshi bitewe n’uko byarekaga abanyeshuri bakiga bisukishije bigatuma baganwa na benshi, umwanzuro waturutse kubari bateraniye muri iyi nama wemejwe ko buri munyeshuri agomba kwigana umusatsi w’umwimerere ndetse n’inzara zidasize amabara.
Foto:Kwizera E.


















TANGA IGITEKEREZO