00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Umutungo Kamere yatanze asaga miliyoni 166 mu AgDF

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 18 October 2012 saa 11:47
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yatanze amafaranga angana na166,229,084 yo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”(AgDF), ku wa 18 Ukwakira 2012.
Amafaranga yose uko ari 166,229,084 yatanzwe n’abakozi ba MINIRENA n’ibindi bigo biyishamikiyeho, buri mukozi akazatanga umushahara w’ukwezi wishyurwa mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Minisitiri wa MINIRENA, Kamanzi Stanislas, yavuze ko nabo biyemeje gutanga ayo mafaranga kugira ngo biheshe agaciro ati”usibye inkunga (…)

Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yatanze amafaranga angana na166,229,084 yo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”(AgDF), ku wa 18 Ukwakira 2012.

Amafaranga yose uko ari 166,229,084 yatanzwe n’abakozi ba MINIRENA n’ibindi bigo biyishamikiyeho, buri mukozi akazatanga umushahara w’ukwezi wishyurwa mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Minisitiri wa MINIRENA, Kamanzi Stanislas, yavuze ko nabo biyemeje gutanga ayo mafaranga kugira ngo biheshe agaciro ati”usibye inkunga y’amafaranga, dusanzwe dutanga inkunga y’ibitekerezo”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi wakiriye iyo nkunga, Kampeta Sayinzoga, yashimiye abakozi bose bagize uruhare mu gutanga iyo nkunga.

Ati ”nkurikije umubare w’abakozi b’iyi Minisiteri ayo mafaranga ni menshi”. Kampeta yongeyeho ko ntimwakererewe gutanga inkunga y’amafaranga kuko tuzi n’uruhare mwagize musobanurira abandi iby’ikigega Agaciro.

Kampeta yaboneyeho gutangaza ko ayo mafaranga yujuje miliyari 22 mu AgDF.

Abakozi batanze ayo mafaranga baturuka muri MINIRENA n’ibindi bigo 2 biyishamikiyeho, aribyo REMA (Rwanda Environment Management Authority), RNRA (Rwanda Natural Resources Authority).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages