00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Fasil arasaba Abanyarusizi kwirinda ibihuha bishingiye ku ntambara ya Congo

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi/Rusizi

Kuya 23 November 2012 saa 08:38
Yasuwe :

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Sheikh Musa Fasil Harerimana ubwo abaturage bo mu mirenge 5 iherereye mu kibaye cya Bugarama, yasabye abatuye iyi mirenge kwita ku mirimo yabo bakirinda kumva amakuru y’ibihuha ku ntambara zibera mu gihugu cya Congo.
Minisitiri Harerimana yasuye abatuye aka gace kagizwe n’imirenge ya Muganza, Bugarama, Gitambi, Nyakabuye na Gikundamvura; nyuma yo gusura indi mirenge itandatu yo mu karere ka Rusizi.
Mu biganiro yatanze yibanze ku gusaba abayobozi kugira (…)

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Sheikh Musa Fasil Harerimana ubwo abaturage bo mu mirenge 5 iherereye mu kibaye cya Bugarama, yasabye abatuye iyi mirenge kwita ku mirimo yabo bakirinda kumva amakuru y’ibihuha ku ntambara zibera mu gihugu cya Congo.

Minisitiri Harerimana yasuye abatuye aka gace kagizwe n’imirenge ya Muganza, Bugarama, Gitambi, Nyakabuye na Gikundamvura; nyuma yo gusura indi mirenge itandatu yo mu karere ka Rusizi.

Mu biganiro yatanze yibanze ku gusaba abayobozi kugira uruhare mu gushishishikariza abaturage bo muri ibyo bice kugabanya ibihuha bikunze kuhavugwa bishingiye ku kubuza abaturage umutekano no kubaca intege mu mirimo yabo ibateza imbere, ibyo kandi ngo bikaba bituma abaturage badakomeza gutera imbere kuko baba bibereye muri ibyo bihuha bidafite aho bishingiye.

Ikindi yagarutseho cyane cyane ku mirenge ya Muganza na Bugarama ni ukwita ku burere bw’abana, kuko ngo abana bakoreshwa imirimo ibarenze ndetse bakarangwa n’umwanda kugeza aho bata amashuri bakirirwa mu mihanda.

Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Mukamana Esperence, yijeje Minisitiri w’umutekano ko bagiye guhagurukira icyo kibazo hamwe n’ibindi byagaragajwe n’abaturage.

Mu gusoza ibiganiro muri iyi mirenge Minisitiri w’Umutekano yongeye kwibutsa ubuyobozi n’abaturage ko iby’intambara iri kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitagomba kubatwara umwanya kuko bitabareba kandi ko nta ruhare u Rwanda ruyifitemo, abasaba gukomeza kwakira abaturanyi babo b’abanyekongo neza mu gihe icyo ari cyo cyose baba bahuye n’ibibazo by’intambara bikabatera guhunga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages