Minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze y’igihugu n’Iterambere ry’Ubutwererane mu Buholande Lilianne Ploumen, kuva ku wa gatanu Gashyantare 2013 arasura u Rwanda mu rwego rwo kureba imwe mu mishinga y’iterambere ibihugu byombi bifatanya.
U Rwanda ruri mu bihugu 15 u Buholandi bufitanye na byo imishinga minini y’iterambere ku isi.
Mu ruzinduko rwe Minisitiri Ploumen azibanda ku bijyanye n’ubutabera, ibijyanye n’imirire no kwita ku mazi. Azasura imishinga ifite aho ihuriye n’iby’ingufu, kugira ngo yirebere icyo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bumaze kugeraho.
Itangazo dukesha Ambasade y’u Buhalande mu Rwanda rivuga ko uyu muminisitiri ateganya kuzabonana n’abayobozi barimo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John, Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba François na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Nsengiyumva Albert.
Mu biganiro azagirana n’abayobozi b’Abanyarwanda hanarimo ikizibanda ku nkunga hagati y’u Rwanda n’u Buholandi.
Minisitiri Ploumen azanabonana n’Umuryango w’Abanyarwanda n’Abaholandi bakora ubucuruzi, abagize sosiyete sivile, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO