00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo aranyomoza amakuru avuga ko u Burayi bwahagaritse inkunga ku Rwanda

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 25 September 2012 saa 09:27
Yasuwe :

Abinyujije kuri Twitter ahagana mu ma saa 4:43 kurI uyu wa 25 Nzeri 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yanyomoje amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012 yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi wahagaritse inkunga wageneraga u Rwanda kubera raporo y’impuguke za Loni (…)

Abinyujije kuri Twitter ahagana mu ma saa 4:43 kurI uyu wa 25 Nzeri 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yanyomoje amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012 yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi wahagaritse inkunga wageneraga u Rwanda kubera raporo y’impuguke za Loni irushinja gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter yagize ati “ Birashoboka ko yaba ari inkuru ishaje, cyangwa igamije kuyobya gusa. Nta cyemezo nk’icyo cyigeze gifatwa."

Dore uko Mushikiwabo yanditse

Iyi nkuru yayinyomoje nyuma y’umunota umwe gusa ishyizwe ahagaragara na AFP.

Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho kandi ko nta cyemezo nk’icyo cyigeze gifatwa.

Hejuru ku ifoto: Barone Catherine Ashton, wungirije perezida w’itsinda rireba serivisi y’ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari kumwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages