Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, atangiza amahugurwa y’abayobozi b’Uturere n’abashinzwe igenamigambi ku itariki 8 Ukwakira 2012, yasabye abayobozi gushyiramo ingufu mu kazi bashinzwe, ko atumva impamvu u Rwanda rutamera nka Singapore.
Minisitiri yasabye Abayobozi b’Uturere n’abashinzwe igenamigambi yatwo bose bo mu Rwanda bateraniye mu mahugurwa y’icyumweru i Gashora mu karere ka Bugesera, gushyira umuhate mu byo bakora u Rwanda narwo rugatera imbere. Aba bayobozi bari guhugurwa n’impuguke zaturutse muri Singapore (igihugu cy’icyitegererezo mu kwizamura mu bukungu) uburyo bw’igenamigambi inoze mu turere bayobora.
Musoni ati “habura iki kugira ngo igihugu cy’u Rwanda gitere imbere kigere ku rugero rwa singapore? Baturusha iki? Leta y’u Rwanda ntako itagira ifatanyije n’abaterankunga batandukanye babaha imfashanyo zitandukanye ngo muteze imbere abo muyobora ariko ugasanga iterambere ritihuta.”
Musoni yabwiye aba bayobozi ko kugira ngo igihugu cy’u Rwanda gitere imbere, aribo ba mbere bagomba kubanza kubigiramo uruhare, kuko akenshi ngo usanga iyo habonetse amakosa mu micungire mibi y’umutungo w’Uturere, iterambere mu gihugu cyose ridashoboka.
Musoni James yavuze ko kugirango iterambere rigerweho, aba bayobozi bagomba kugira umuco wo gukunda igihugu, kwitanga no kugira indangagaciro zo kwanga umugayo, bakamenya kwakira ababagana neza.
Twahirwa Abdoulatif, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yatangarije IGIHE ko aya mahugurwa nawe yiteguye kuyavanamo byinshi, kuko ngo barimo guhabwa amahugurwa y’uburyo bagomba kwitegura imbogamizi bashobora guhura nazo zitunguranye nk’ibiza bigakemurwa bitadindije ibindi Akarere kaba kariyemneje kugeraho mu mihigo mu igenamigambi ryako.
Nyuma y’amahugurwa y’abayobozi b’Uturere n’abashinzwe igenamigambi, biteganyijwe ko hazakurikiraho abashinzwe ubukungu mu turere, muri gahunda Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite yo gukomeza gutanga amahugurwa hashakwa uburyo bwo guhashya amakosa akirangwa muri izi nzego z’imicungire y’umutungo n’imiyoborere.



















TANGA IGITEKEREZO