Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James, yakiriye kuri uyu wa 31 Mutarama 2013 Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda wari uje kumusezeraho nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu Rwanda.
Minisitiri Musoni yagize ati “Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda waje kunsezera twakoranye neza mu burezi bw’imyuga, mu iterambere ry’icyaro aho bafashije u Rwanda cyane mu karere k’Iburasirazuba aho twanakoranye mu burezi.”
Minisitiri Musoni yavuze ko u Buyapani bunafasha u Rwanda kubaka urugomero rwa Rusumo, kandi bazakomeza gufatanya n’u Rwanda no mu bindi bikorwa. Yavuze ko u Buyapani ari igihugu cy’ inshuti, kandi ko u Rwanda rukorana n’u Buyapani ku rwego mpuzamahanga no mu Muryango w’Abibumbye u Buyapani bwashyigikiye u Rwanda. Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Buyapani muri byinshi.
Ambasaderi Hatanaka yatangarije abanyamakuru ko mu myaka itatu yari amaze mu Rwanda yishimiye iterambere Abanyarwanda bagaragaza, kandi yishimiye ibikorwa bitandukanye by’ubufatanye bw’ibihugu byombi byagezweho. Ati “Abanyarwanda barakora bakiteza imbere. Tuzakomeza imikoranire n’igihugu cyanyu n’ibikorwa byanyu by’iterambere.”
Ambasaderi Kunio Hatanaka ni we Ambasaderi wa mbere w’u Buyapani wagize icyicaro mu Rwanda, mu gihe abandi bahagariraga iki gihugu mu Rwanda bari mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO