00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe arasaba abacukura amabuye y’agaciro kongera imbaraga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 November 2012 saa 04:20
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba sosiyete Pyramide Ltd icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, kongera imbaraga muri ibyo bikorwa kuko bifitiye akamaro igihugu n’abagituye.
Ubwo ku wa mbere Ugushyingo Minisitiri w’intebe yasuraga iyi sosiyete Umuyobozi wayo Muhamoud Salem yamusobanuriye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro menshi ahereye ku bwoko butandukanye buri muri ako gace bacukuramo.
Minisitiri Kamanzi Stanislas wavugishije (…)

Minisitiri Kamanzi Stanislas wavugishije itangazamakuru mu izina rya Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ikibazo cy’umuriro muri aka gace kigiye gukemuka aho bagiye kwicarana na EWSA bakagishakira umuti, dore ko cyari cyagaragajwe nk’igituma ubucukuzi butagenda neza.

Minisitiri Kamanzi yasabye ishoramari guteza imbere ubucukuzi na mine mu Rwanda, kuko ari igikorwa cyateza imbere igihugu kandi bikanafasha kuvumbura ahantu hashya hari amabuye y’agaciro mu gihugu.

Leta y’u Rwanda iranavuga ko igiye gushyira ingufu mu kumenyekanisha umutungo rufite kugira ngo abashoramari bashora imari mu Rwanda mu bucukuzi biyongere.

Sosiyete Pyramide icukura ibiro bigera kuri 300 bya Colta iyunguruye ku munsi. Muri uyu murenge wa Kabacuzi ihafite Hegitari 450 igomba gucukuraho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages