Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mutarama 2013 Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien yasuraga uruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye ibigo bya Leta bifite imirimo bigomba kurangiza ngo uru ruganda rutangire gukora kuyikora vuba kugira ngo intego yatumye hatekerezwa kurwubaka igerweho.
Ibyo bigo ni nka EWSA igomba gutanga umuriro, na RTDA isabwa gukora umuhanda ukaba nyabagendwa. Minisitiri w’Intebe yasabye ibi bigo ko byakwihutisha iyi mirimo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Minisitiri w’Intebe yishimiye uyu mushinga uri gutunganywa na sosiyete MIG (Multisector Investment Group), aho uyu mushinga nurangira uzaja utunganya hagati ya toni 80 na toni 100 z’icyayi ku munsi.
Dr. Habumuremyi yasabye NAEB, ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze gukurikirana no kongera ihingwa ry’icyayi, kugira ngo uruganda ruzabone umusaruro uhagije wo gutunganya.
Minisitiri w’Intebe yongeye gusaba ko abo bireba bose bakubahiriza igihe cyatanzwe kugira ngo imirimo irangirire igihe, maze uruganda rutangire rukore.
Uru ruganda rwubatse ku buryo bwa kijyambere, kandi imirimo yarwo ikaba igeze ku kigereranyo cya 95%. Biteganyijwe ko ruzatangira tariki ya 15 Mata uyu mwaka, rukazakoresha abakozi bagera kuri 300.
Nk’uko umuyobozi wa MIG yabitangaje, umushinga w’uruganda rw’icyayi rwa Mushubi watangiye muri Werurwe 2011 ugomba kurangira mu Kuboza 2012; icyakora ugenda udindizwa n’ibibazo bimwe birimo imvura no kutabona amafaranga ku gihe.



















TANGA IGITEKEREZO