00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe arasaba ko bitarenze 2013 urugomero rwa Giciye rwaba rwuzuye

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 25 October 2012 saa 04:21
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abashoramari mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye kubahiriza igihe kugira ngo amashanyarazi atenya gutangwa n’uru rugomero azaboneke vuba kandi afashe mu kwihutisha iterambere.
Ibi yabisabye ku wa 24 uku kwezi, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ahagiye kubakwa uru rugomero rwa Giciye ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati enye.
Nyuma yo gutambagizwa ahagiye kubakwa uru rugomero ndetse n’uruganda (…)

Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abashoramari mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye kubahiriza igihe kugira ngo amashanyarazi atenya gutangwa n’uru rugomero azaboneke vuba kandi afashe mu kwihutisha iterambere.

Ibi yabisabye ku wa 24 uku kwezi, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ahagiye kubakwa uru rugomero rwa Giciye ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati enye.

Nyuma yo gutambagizwa ahagiye kubakwa uru rugomero ndetse n’uruganda rutunganya icyayi mu Rwanda rwa Rwanda mountain tea rwatangije uyu mushinga wo kubaka uru rugomero, Minisitiri w’Intebe yagiranye inama n’abayobozi batandukanye aho yasabye aba bashoramari gushyiramo ingufu ku buryo iki gihe biyemeje bagomba kucyubahiriza.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Rwanda mountain tea kuba yarafashe umwanzuro wo kuzana amashanyarazi, ananenga abikorera bo mu Rwanda akenshi batinya gushora imari zabo mu mishinga nk’iyi itanga umuriro ahubwo ugasanga bahugira mu dushinga duto nyamara ngo usanga umushinga nk’uyu iyi sosiyete yakoze utanga inyungu nyinshi ku wawushoyemo imari.

Pascar Zahonero Umwe mubashinzwe kubaka uru rugomero, yatangarije IGIHE ko ibyo Minisitiri w’intebe yabasabye bagiye kubyubahiriza bityo ngo mu mwaka wa 2013 bakaba biteguye kwerekana uru ruganda rwuzuye.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ruri mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Biteganyijwe ko ruzatwara akayabo k’amayero miliyoni umunani yose yatanzwe na Rwanda mountain tea, ibi bikaba kandi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ko mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda bangana na 70% bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .