00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo 7 by’ingutu Minisitiri w’Intebe asaba ko bikemurwa mu muryango

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 8 November 2012 saa 06:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, asoza ukwezi kwahariwe umuryango mu karere ka Burera, mu murenge wa Kinoni, yagaragaje ko hari ibibazo 7 bikomeye bigomba gukemurwa kugira ngo umuryango nyarwanda ubeho neza.
Ibyo bibazo bikomeye byagaragajwe n’Uturere, nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe asabye ko hakorwa ubushakashatsi hatangizwa ukwezi k’umuryango mu karere ka Ruhango ku itariki ya 9 Ukwakira, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje mu isozwa ry’uko kwezi ku itariki ya 8 (…)

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, asoza ukwezi kwahariwe umuryango mu karere ka Burera, mu murenge wa Kinoni, yagaragaje ko hari ibibazo 7 bikomeye bigomba gukemurwa kugira ngo umuryango nyarwanda ubeho neza.

Ibyo bibazo bikomeye byagaragajwe n’Uturere, nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe asabye ko hakorwa ubushakashatsi hatangizwa ukwezi k’umuryango mu karere ka Ruhango ku itariki ya 9 Ukwakira, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje mu isozwa ry’uko kwezi ku itariki ya 8 Ugushyingo, uko bihagaze mu muryango nyarwanda.

Dr habumuremyi yatangaje ko hagaragara ingo nyinshi zirangwamo amakimbirane zigera ku 24 738. Dr Habumuremyi agaragaza ko nta mugabo ukwiye gukubita umugore we, cyangwa ngo umugore akubite umugabo we, ( na byo bisigaye byaradutse), bose bakwiye guca amakimbirane bakuzuzanya.

Ikindi kibazo giteye inkeke, mu Rwanda hose harangwamo imiryango ibana idasezeranye 151 211. Minisitiri agaragaza ko biteye impungenge, kuko ababana badasezeranye ari kimwe mu bikurura ibibazo byinshi mu muryango.

Usibye ibyo bibazo byavuzwe haruguru, hari imiryango 3 800 ifite abana bagaragarwaho imirire mibi. Byongeye kandi kimwe mu bituma iyo mirire mibi yacika, nka gahunda y’akarima k’igikoni gahingwamo imboga zifite uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu gihugu hose hagaragara imiryango 383 194 itakagira.

Muri iyo raporo, haranagarazwamo ko hakiri imiryango 210 979 ikiri mu bukene, ikeneye kuremerwa.

Ikindi giteye inkeke kigaragara mu muryango nyarwanda, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hari imiryango 73 551 ifite abana barangwaho umwanda.

Nyuma y’ibyo byose, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko n’ubwo ingo zose zikangurirwa kugendera ku mihigo yanditse mu ikayi yiswe iy’imihigo, mu ngo 2258714, ingo 146 625 ntayo zigira.

Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ni zo zagaragajwe ko zigikomerewe n’ibyo bibazo, ku mwanya wa gatatu hakazaho Intara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali zikaza ari zo zigerageza mu kugira imibare mike y’abatsikamiwe n’ibyo bibazo.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi ko bagomba guhaguruka, bafatanyije n’abaturage bayobora bagashaka uburyo bwo kugera ku muryango ufite agaciro, uturangwamo ibibazo.

Ati “Abayobozi bose, abaturage mwese turifuza ko biriya bibazo byose bicika burundu mu Rwanda rwacu, u Rwanda rwiza dukunda, twifuza kuzasigira abana bacu, abuzukuru bacu tugomba kuzarubasigira rutarangwamo ibyo bibazo.”

Dr Habumuremyi yanibukije abayobozi gukangurira abaturage gutanga mitiweli, kugira ngo babone uko bivuza.

Hasozwa ukwezi k’umuryango muri Burera, habayeho ibikorwa byo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, hagabirwa inka imiryango 15, kandi imiryango ikangurirwa kwita ku mirire myiza byagaragajwe na Minisitiri w’Inteba agaburira abana amata n’imbuto.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages