Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yagiriye ahubakwa urugomero rwa Rukarara ya II kureba impamvu imirimo yo kurwubaka yahagaze, yasabye ko impande zirebwa n’iki kibazo ari zo abubaka na leta ihagarariwe n’ikigo cya EWSA; bakumvikana ku mpamvu zabiteye hakaboneka uko imirimo yakomeza.
Muri uru ruzinduko rwabaye ku wa gatanu tariki ya 11 Mutarama 2013, Minisitiri w’Intebe yagaye sosiyeti yubaka uru rugomero rw’amashanyarazi ku guhagarika imirimo kandi ibyo yasabaga kwishyurwa bitari biteganyijwe mu masezerano, avuga ko bari gukomeza gukora bagasaba ko bishyurwa imirimo y’inyongera nyuma.
Minisitiri w’Intebe yahaye impande zombi igihe ntarengwa cy’uko kugeza mu mpera z’uku kwezi kwa mbere imirimo yaba yatangiye, ndetse urugomero rukarangirana n’ukwezi kwa Werurwe 2013.
Imirimo yo kubaka yari yarahagaze kuva ku ya mbere Mutarama uyu mwaka, rwiyemezamirimo akavuga ko hatabonetse amafaranga yari akenewe kugira ngo ikomeze.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Leta bo bavuga ko ayo mafaranga rwiyemezamirimo asaba atari yateganyijwe mbere, uwubaka ariko akavuga ko havutse ikibazo cyo guturitsa intambi kitari cyatekerejweho mbere.
Sosiyete yubaka uru rugomero ivuga ko izo ntambi n’indi mirimo y’inyongera yakoze itari yarateganyijwe mu masezerano (contrat), ikaba isaba ko iyishyurwa mu gihe ikigo gishinzwe amazi, ingufu n’isuku mu Rwanda EWSA na cyo cyemera ko iyo mirimo yakozwe ariko ngo agaciro ihabwa kakaba ari kanini cyane ugereranyije n’ibyakozwe.
EWSA yongeraho ko nta mpamvu yo guhagarika imirimo yo kubaka, kuko ngo n’ubwo umwubatsi yakoze imirimo myinshi ugereranyije n’iyo yari yateguye bitari biteganyijwe mu masezerano y’akazi impande zombi zagiranye.
Urugomero rwa Rukarara ya II byari biteganyijwe ko rurangira mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize nk’uko abarwubaka bari babyijeje Minisitiri w’Intebe ubwo yarusuraga. Nirwuzura ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawati ebyiri (2MW).



















TANGA IGITEKEREZO